AmakuruPolitiki

Abadepite bakanguriye Abanya-Musanze kogosha imisatsi yo hasi (Hepfo)

Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, basabye abatuye Akarere ka Musanze kogosha imisatsi yo hasi (insya) ngo kuko nayo iri mu bitera isuku nke bigatuma bishyira akarere kabo mu myanya ya nyuma mu mihigo.

Ibi byakomojweho mu ruzinduko itsinda ry’abadepite ryagiriye muri aka Karere, mu murenge wa Remera aho abaturage baganirijwe ku kibazo cy’isuku nke kigenda kibagaragaraho kigatuma akarere kabo Kari ku muvuduko w’iterambere kadindira mu mihigo kubera umwanda.

Ubwitabire bw’abaturage bwari ku rwego rushimishije dore ko bari banahuriye hamwe mu gikorwa cy’umuganda rusange kuwa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023, bawusoje baganirizwa ku byakorwa ngo akarere ka Musanze gatsimbure kajya imbere mu bikorwa remezo no mu mihigo, aho gukomeza kisanga gasa n’akagenda kinyuma nyuma.

Ku ikubitiro basabwe kurangwa n’isuku aho bari hose haba mu rugo, mu nzira ndetse no ku mibiri yabo (bakaba bakarabye banafuze imyenda bambara) bikajyana n’icyerekezo cy’umujyi wabo wunganira Kigali,inzu nziza igasa n’uyitahamo.

Hagarutswe ku kibazo cya bamwe mu ribo bagenda inzira yose kuva ku Isoko kugera mu rugo barikurya ibigori,ibisheke,imineke na avoka ndetse n’ibindi …..Ibyo basigaje bitaribwa bakagenda babijugunya mu nzira nk’abageze mu ngarandi(Ikimoteri).

Aba badepite Kandi bikomye abagifite umuco mubi wo kugenda baciragura no kwihagarika aho babonye kuko uretse no kuba ari isuku iri ku rwego rwa Zeru,bishobora no kubakururira uburwayi bukomeye (Infection), bakagenda babwanduzanya bukaba bwabashyira mu kaga.

Hon.Depite Nirere Marie Thereza wafashe umwanya uhagije wo kuganiriza aba baturage yanenze ababyeyi badakarabya abana babo, abandi bakibagirwa kubogosha nk’abateretse ishyamba ku mitwe yabo.

Yagize ati’:” Mu muco wacu nk’Abanyarwanda dukwiye kurangwa n’isuku cyane cyane Abanyamusanze turikumwe uyu munsi,muzi n’indi mpamvu tutaba abambere mu mihigo?…n’isuku irimo, mwarabimenye? Mushaka guhora mufunga uturere?uriya mwanya wa 27 na 30 muragira ngo tuwuhereho? Ababyeyi bamwe ngo ntinugikarabya n’abana banyu murumva arinde uzabakarabya, iterambere mwifuza rizabageraho gute bikimeze gutyo? Umubyeyi udakarabya umwana, nta mwogoshe akwiye kunengwa Kandi Ibyo bigaragaza ko Ibyo adakoreye umwana nawe atabyikorera,iki ni ikintu tugomba gukosora twese”.

Hon.Depite Nirere yakomeje avuga ko mu gihe isuku igaragarira amaso bananiwe kuyigira bigoye kuyisanga ku myenda y’imbere (amakariso) ndetse no gusanga bogoshe imisatsi yo hepfo(insya) itagaragarira amaso ya buri wese.

Ati’:” Niba gukaraba no gukarabya abana mwabyaye,kubogosha no kubafurira bibananira, ababyeyi na mwe kubyikorera mu buryo bwiza ntabyo(….), birumvikana ko niba isuku igaragarira amaso niba mutayishoboye, hahandi hepfo ho ntimukihibuka ubu imisatsi yaho ntimukiyogosha birumvikana, amakariso yo ubwo n’ibindi bindi…ndabeshye ra?..ntibikwiye umuturage w’Akarere ka Musanze akwiye kurangwa n’isuku,akogosha no hepfo hariya….agafura imyenda y’inyuma n’iyimbere , agakaraba,agakubura mbese agasa neza nibyo twifuza”.

Uyu mudepite Kandi yanenze abagabo bashobora kuba bakigwegweje bicaye biturije batarigeze bisiramuza, ababwira ko nabo bariguhembera umwanda.

Ati’:”Abagabo na mwe mugirire isuku ubwanwa bwanyu Kandi mwisiramuze nabyo n’intambwe nziza yo kunoza isuku,ubu se hano hari umugabo utarisiranuza? Abaye ahari yinenge amenye ko yicaranye umwanda ukabije, mugomba guhindura imyumvire nibwo tuzagira aho tugera mu mihigo y’umwaka utaha”.

Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda bakomeje ibikorwa bitandukanye byo kujya mu turere dutandukanye tugize u Rwanda, aho bari kugenda baganiriza abaturage ku bikorwa bitandukanye,ibitagenda neza byakosorwa mu rwego rwo kurushaho kubaka u Rwanda rufite icyerekezo.

Ni ibikorwa biriguhurirwano n’inzego zitandukanye bwite za Leta,ingabo na Polisi barushaho gushyira umuturage ku Isonga no kunoza ubufatanye hagati y’impande zose mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Abaturage basabwe kugira isuku mu bintu byose haba aho baba no ku mibiri yabo

#Twandalivetv

Twitter
WhatsApp
FbMessenger