Amakuru

Ababitsa n’abakenera serivisi muri Sacco bavuga ko kuba zidakoresha ikoranabuhanga ari igihombo

Muri ibi bihe abantu bari gusabwa kuguma mu rugo ndetse bakagirwa inama zo kwifashisha ikoranabuhanga mu kubona serivisi zitandukanye haba izo mu buyobozi ndetse no muri Banki, abakiriya bo muri Sacco bo bavuga ko bari kugorwa no kuba zitagira uburyo bw’ikoranabuhanga mu kubitsa , kubikuza no gusaba inguzanyo .

Mu rwego rwo kurwanya Coronavirus, abantu bari gusabwa kuguma mu rugo , abakenera serivisi za Banki bakabikora bifashishije ikoranabuhanga, abo muri Sacco bo bavuga ko ubu bari gukora ingendo ndende bajya gushaka amafaranga kuri Sacco kandi babona bakagombye kuba babikorera kuri telefoni bibereye mu rugo .

Kubera ko kwinjira muri Sacco bisaba gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi , ibi biri gutuma abantu bashyirwa hanze ya Sacco maze bakiyandika bakajya bahamagara umwe umwe akinjira muri Sacco agahabwa serivisi.

Abakoresha Sacco za Mugondwa na Kibirizi bavuga ko babangamiwe nubu buryo buri kwifashisha , bakavuga ko ibi bihe byo guhangana na Coronavirus byakagombye guha isomo abo bireba, bagatangira gukoresha ikoranabuhanga .

Umuyobozi Mukuru (Director General) w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Prof. Harerimana Jean Bosco, na we asanga kuba Sacco nta buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitanga ari imbogamizi ndetse ko aho iterambere rigeze zakagombye kuba zikoresha ikoranabuhanga kuko byakorohereza abagana aya makoperative yo kubitsa no gutanga inguzanyo.

Yagize ati “Muri ibi bihe abantu bari gusabwa kuguma mu rugo mu kwirinda no guhashya Coronavirus iyo Sacco ziba zifite uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi byari koroha cyane, turi gushyiramo imbaraga ngo byihute mu minsi iri imbere Sacco zizabe zikoresha ikoranabuhanga, ubu hari igerageza ryakozwe muri Sacco 2 mu gihugu kandi byagenze neza.”

Mu mpera za 2019 byari byatangajwe ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ibigo by’imari bito n’ibiciritse birimo n’umurenge Sacco bizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu mabanki y’ubucuruzi ku buryo aho uri hose ushobora gusaba seririvisi za banki utarinze kujya aho wafungurije konti.

Imbere ya Sacco zitandukanye hari kuba hari kandagira ukarabe n’iaabune kugira ngo abantu bakarabe intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19.

Banki nkuru y’igihugu,BNR, iherutse gushyira hanze itangazo isaba za Sacco gukomeza gukora bakira abazigana ariko basabwa kutarenza kubikuriza umuntu umwe amafaranga arenga ibihumbi 50 mu cyumweru ndetse n’ibihumbi 500 ku muntu ucuruza ibiribwa n’ibikoresho byibanze .

Ikindi ni uko abantu benshi bibumbiye mu matsinda nabo bagomba guhabwa amafaranga ariko nanone buri munyamuryango ntarenze ibihumbi 50.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger