AmakuruUtuntu Nutundi

Ababana bahuje ibitsina barahigwa bukware muri Tanzaniya

N’ubwo hamwe na hamwe ku isi hari ibihugu biha uburenganzira abafite ibitsina biteye kimwe gushinga ingo bakabaho nk’abandi bashakanye, muri Tanzaniya abaryamana cyangwa se ababana bahuje ibitsina batangiye guhigwa bukware ndetse hanashyirwaho itsinda ry’abagomba kubashaka bakabafata.

Guverineri w’umujyi wa Dar es Salaam Paul Makonda, yatangaje ko bafatiye ingamba zikomeye abaryamana bahuje ibitsina ndetse bakaba bagiye gutangira gufungwa ngo kuko ari ikibazo kimaze gufata indi ntera muri Afurika y’iburasirazuba.

Yagize ati: “Numvise ko hari abatinganyi benshi hano mu mujyi wacu, ikibabaje bari kubisakaza no kubyamamaza kuri internet , ndabamenyesha ko niba hari umuntu uzi ababana bahuje ibitsina, abatangaze bafatwe”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Makonda yavuze ko gutangira kubahiga biratangira gukorwa guhera kuri uyu wa Mbere. Uzafatwa, amategeko yo muri Tanzaniya ateganya ko azajya afungwa imyaka 30 mu gihe yabihamijwe n’inkiko.

Iki kirasa n’aho ari igihano cyoroshye ku bihugu byamaze gushyiraho ibihano kuri iki kibazo cy’ababana bahuje ibitsina kuko nko mu bihugu bya Mauritania, Sudan, Somalia no mu gice cy’amajyaruguru ya Nigeriya, uhamijwe iki cyaha akatirwa urwo gupfa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger