AmakuruImyidagaduroInkuru z'amahanga

50 Cent yibasiye Kanye West amwita urugero rwiza rw’abambara nabi

Umuraperi 50 Cent umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika,yibasiye umuraperi mugenzi we Kanye West amushinja kwambara nabi no no gukunda kugaragara yambaye imyenda iteye isoni yise ko ari iyabaturage.

Uyu muraperi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Umuraperi  yashotoye uyu mugabo wa Kim Kardashian amusesereza ku myambarire ye itamugaragaza nk’umuhanzi umaze kwigwizaho agatubutse.

Mu butumwa bushotora Kanye West, 50 Cent yabutambukije nyuma yo kugaragaza ifoto iriho uyu muhanzi yambaye imyenda ikorerwa muri sosiyete ye y’imideri Yeezy, ahamya ko ari urugero rwiza rw’imyenda mibi.

Curtis Jackson wamamaye cyane nka 50 Cent yagize ati “ Yewe, nubwo ntazi byinshi ku myambarire, sinshobora kwambara biriya bintazi. Haha mva mu maso!”

Kuri iyo foto West yari yambaye umupira munini cyane wa T-Shirt, utwikiriye undi w’amaboko maremare w’icyatsi.

Hasi yari yambaye ipantaro nayo bigaragara ko ari nini cyane mu maguru ndetse igasa naho ari ngufi, n’inkweto za sneakers. Yari yambaye n’imikufi ya zahabu.

50 Cent ufite imyaka 42 yavuze ko nta kintu na kimwe mu buzima cyatuma yambara nka Kanye West.

Benshi mu bamukurikiye nabo bemeranyijwe nawe ko Kanye yari yambaye nabi.

Umwe ari “Arasa nk’uvuye muri gereza yo muri Beijing”, undi nawe ati “Uwo muhungu arasa nk’umurwayi utorotse ibitaro! Cyangwa impfungwa irangije igifungo cy’imyaka 12.”

Hari n’undi wavuze ko Kanye yari yambaye nk’umurwayi wo mu mutwe. Ariko hari n’abandi babwiye 50 Cent ko ari gushorotana .

Kanye West nawe asanzwe azwiho gusebya ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ndetse aherutse kwibasira Drake. Kugeza ubu yahisemo guceceka ntiyasubiza 50 Cent.

Iyi foto ya Kanye West niyo yabaye intandaro yo kwibasirwa na 50 Cent
Twitter
WhatsApp
FbMessenger