AmakuruAmakuru ashushye

Polisi yahaye gasopo abahohotera abaturage bitwaje ibyo bakora

Kuva kuwa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 mu mujyi wa Kigali n’uturere umunani batangira gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’ubwiyongere bwinshi bukabije bw’icyorezo cya Coronavirus bwagiye bugaragara muri uwto duce twose, hakomeje kugenda hagaragara ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abamwe mu bakaba barinda umutekano w’abaturage.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bakomeje kugaragara bakorera abaturage urugomo bitwaje ibyo baribyo haba mu buyobozi cyangwa se mu bashinzwe umutekano w’abaturage, ibi n’ibyatangajwe n’Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Bosco Kabera, aho yavuze ko abakora ibikorwa byo guhohotera abaturage bazajya babiryozwa.

CP Bosco Kabera yatangaje ko bidakwiye ko inzego zaba iz’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi bw’ibanze zihohotera abaturage haba muri ibi bihe bya Guma mu rugo cyangwa se mu bihe bisanzwe.

CP Kabera yagize ati: “Ubuyobozi bwa Polisi yacu ndetse n’inzego z’igihugu ntabwo zushyigikiye n’agato ibikorwa by’urugomo bikomeje kugenda bikorwa n’abayobozi b’inzego zibanze ndetse n’abakora irondo ry’umwuga kuko ntabwo byemewe mu gihugu cyacu”.

Umuvugizi wa polisi akaba yakomeje avuga ko inzego za Polisi zizakorana n’izindi nzego zitandukanye maze abagaragaye muri biriya bikorwa byose bakaryozwa ibyo bakoreye bariya baturage.

Mu bihe bya Guma mu rugo bitandukanye hakunze kugaragara ibikrwa bijyanye no guhohotera abaturage akenshi bikunda gukorwa n’abashinzwe umutekano cyangwa abayobozi mu nzego zitandukanye.

Kigali: Umuturage yakubiswe bikomeye n’abanyerondo kubera kutambara agapfukamunwa

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger