AmakuruPolitiki

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwica bateye ibyuma umu Tandiboyi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yatangaje ko yamaze guta muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umu tandiboyi w’imodoka ya Bralirwa.

Hakizimana Ibrahim alias Jean Marie na Simpenzwe bafashwe na Polisi y’igihugu nyuma yuko bon a bagenzi babo bane bahohoteye tandiboyi w’imodoka itwara ibinyobwa bya Bralirwa bakamwambura telefoni ye ndetse bakanamuteragura ibyuma byamuviriyemo urupfu nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibi byabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero aho aba bagabo babiri ndetse nabandi bagera kuri bane batangiriye uyu mu tandiboyi bakamwaka telefoneye ndetse bakanamutera ibyuma byanamuviriyemo urupfu nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Aba bamaze gufatwa kuri ubu ngo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rugerero mu gihe hagishakishwa nabo bandi babigizemo uruhare.

Ingingo ya 107 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger