Imyidagaduro

PGGSS8: Ibyishimo bidasanzwe nibyo byaranze Jay Polly ubwo Khalifan yari ku rubyiniro-AMAFOTO

Ubwo ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byakomerezaga i Musanze kuri uyu wa gatandatu, Khalifan yageze ku rubyirino maze umuraperi Jay Polly amugaragariza ibyishimo bidasanzwe.

Khalifan yagiye ku rubyiniro ari uwa gatanu, yinjiye kurubyiniro ari kuririmba agace gato ko mu ndirimbo yahuriyemo n’ibindi byamamare yitwa ‘Too much’ yanavugishije benshi mu bihe bishize.Gusa Khalifan yagaragaje amarira mu maso ubwo yari ku rubyiniro.

Jay Polly wari uri muri iki gitaramo yaratunguranye ahita aza imbere ubona ko byamurenze ashaka gukora mu kiganza cya Khalifan ari nako aririmbana nawe nk’abandi bafana bose indirimbo Khalifan yaririmbaga, undi nawe aca bugufi aramusuhuza.

Nyuma y’iki Khalifan yabwiye itangazamakuru ko ari iby’agaciro kuba abantu barimo na Jay Polly ufite ibigwi muri Hip Hop mu Rwanda babona umusaruro w’ibyo akora ndetse n’imbaraga ze bakaziha agaciro.

Yagize ati:”Njye nari ndi imbere y’abafana, nacishagamo nkahumiriza. Nabonaga bishimye cyane, urugendo ubu nibwo rugitangira ikintu nshaka ni ukugeza Hip hop kure. Jay Polly nabanje kumwemeza nawe atazuyaje ahita aza imbere, ndamushimira cyane ndetse na Bulldog na Danny Nanone kuba baragiye bamfasha cyane.”

Umunyamakuru wa Teradignews.rw yegereye Jay Polly maze amutangariza ko yashimishijwe n’ibyo Khalifan yakoraga ku rubyiniro nk’umuntu uhagarariye injyana ya Hip Hop.

Yagize ati:”Impamvu nishimiye Khalifan ni uko mbona Hip hop ihagarariwe, yitwaye neza kandi aratanga icyizere cyo kwegukana irushanwa.”

Ureste Jay Polly, ubwo Khalifan yari ku rubyiniro abantu bazwi mu myidagaduro hano mu Rwanda bari baje kumushigikira ndetse n’abanyamakuru bo mu mikino bari baje kwihera ijisho uyu muraperi.

Khalifan na Jay Polly basuhuzanya
Yaramwishimiye cyane
Khalifan ku rubyiniro

David Bayingana umunyamakuru w’imikino yari ahari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger