AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Xi Jiping yamaze kugera i Kigali yakiriwe na Perezida Paul Kagame.(+AMAFOTO)

Uyu mugoroba, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Madamu Peng Liyuan batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Uru  ni uruzinduko rwe rw’amateka mu rwa Gasabo rwitezweho kunoza umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 46.Perezida Jinping abaye umukuru w’igihugu uyoboye u Bushinwa ugeze mu rw’Imisozi 1000 bwa mbere, Xi Jiping  yavuze ko yiteze byinshi mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko Perezida Xi Jiping arashyira umukono ku masezerano yo gushimangira umubano umaze imyaka 46 hagati y’ibihugu byombi. Ndetse impande zombi zigazashyira umukono ku masezerano arimo ajyanye n’ubucuruzi, ishoramari, umutekano, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye. Imwe mu mishinga migari Perezida Xi Jinping ashobora gutera inkunga harimo iyubakwa ry’imihanda minini ndetse no kwagura Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir.

Perezida Xi Jiping  yavuze ko kuba ibihugu byombi biri ku ntera ndende, itandukaniro ry’ubuso n’umuco ntacyo bitwaye icyiza ari ibiganiro biba hagati y’ibihugu byombu,  “Inshuti nziza zumva zegeranye nubwo zaba zitandukanyijwe n’intera ndende”.

Uyu mukuru w’iguhugu cy’u Bushinwa mu nyandiko yasohoye mbere y’uko agera mu Rwanda, yagaragaje ko yishimiye ibyo igihugu cyagezeho, anacyifuriza gukomeza gutera imbere aha yagize  ati “Mu kuzamuka kutajegajega k’ubukungu mu Karere no ku Isi, u Rwanda rwabereye icyitegererezo ibihugu bifite gahunda yo kwiteza imbere no kongera kwiyubaka haba muri Afurika no hanze yayo.”

Kuva mu 1971, u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ushingiye ku bwubahane n’ubucuti. Biteganyijwe ko azava mu Rwanda akomereza muri Afurika y’Epfo aho azitabira inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS” ikaba igizwe n’ibihugu  birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Perezida Xi Jiping yakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri Village Urugwiro

Inzu ya Kigali Convection Centre yahinduriwe ibara ifata amabara agize iberendera ry’ubushinwa
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Madamu Peng Liyuan batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda
Perezida Xi Jinping akira ku kibuga cy’Indege cya Kigali  i Kanombe

Indi nkuru wasoma

 https://teradignews.rw/kigali-uko-yiriwe-mu-gihe-abanyarwanda-bitegura-kwakira-perezida-wa-china-xi-jiping-amafoto/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger