AmakuruImikino

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku kibazo cy’abakinnyi bari kwigumura kubera kudahembwa

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko biteze ubufasha bushobora kuva kuri Leta n’ubwa FIFA binyuze muri FERWAFA nka kimwe mu bisubizo bateganya ku kibazo cy’imishahara gikomeje kuvugwa muri iyi kipe.

Rayon Sports imaze amezi atatu idahemba ndetse bamwe mu bakinnyi bagaragaje ko batabyishimiye, bava ku rubuga rwa WhatsApp rubahuza.

Abajijwe icyo bateganya gukora mu guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya Coronavirus, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yabwiye Radio Rwanda ko uretse ibitekerezo byihariye by’ikipe, yiteze ko Leta ishobora kugira ubufasha itanga mu gihe na FIFA hari ubwo ishobora kugenera amakipe.

Ati “Icya mbere ni uko iyo habaye ikibazo nk’iki, ni ngombwa ko Leta ifasha abaturage bayo kuva muri icyo kibazo mu buryo bumwe no mu bundi. Hari n’abafatanyabikorwa baba bahari nka FIFA yemeye […] ko amafaranga itunze ari ay’umupira w’amaguru bityo bakaba biteguye kuyafashisha amafederasiyo nayo agafasha amakipe kugira ngo muri ibi bihe hatazabaho gusenyuka cyangwa ibindi bibazo.”

“No ku ruhande rwacu nka Rayon Sports, ni ngombwa ko dutangira kugira icyo dutekerezaho, haba gutekereza ahazava amikoro muri iki gihe cya COVID-19 na nyuma yacyo. Icyo twabwiye abakinnyi ni uko muri iki gihe dukomeza gushaka uburyo babaho, tubashakira ubushobozi nubwo bwaba ari buke.”

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, hafashwe ingamba zo kuguma mu rugo mu Rwanda, Rayon Sports imaze gutanga ibyiciro by’inkunga zihabwa abakinnyi, buri umwe agahabwa ibihumbi 50 Frw.

Agaruka ku makuru yatangajwe ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bavuye ku rubuga rwa Whatsapp rubahuza, Munyakazi Sadate yavuze ko na we yabyumvise ndetse biterwa n’impamvu zinyuranye.

Ati “Niyonzima numvise ko yavuye ku rubuga rw’abakinnyi, umuntu ashobora kuva kuri groupe ya Whatsapp kubera impamvu zinyuranye, kubera ko internet, nta telephone […] ntabwo turamenya impamvu, ariko n’uwaba abitekereza rwose ntabwo twamubuza.”

“Gusa nkeka ko igihe yaba abikozemo ntabwo cyaba ari cyo kuko muri iyi minsi abantu bari gushaka uko bafatanya kugira ngo barangize ikibazo. Uwumva ko kurangiza ikibazo cye ari ukwigumura akagenda nta kindi twabikoraho.”

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa na Coronavirus, yasabye ko ibihumbi 500$ (asaga miliyoni 460 Frw) yahabwaga amashyirahamwe y’imikino muri Nyakanga, yatangwa mbere, muri ibi bihe.

Aya mafaranga anyuzwa muri gahunda ya FIFA Forward, afasha amashyirahamwe gutegura amarushanwa atandukanye arimo ay’abagabo, abagore, abana na gahunda z’abasifuzi.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yatangarije Radio Rwanda ko kugeza ubu nta kipe irabamenyesha ko ifite ikibazo cy’amikoro ndetse ashimangira ko amafaranga ya FIFA Forward bazahabwa, atari ayo kugoboka amakipe kuko hari ibindi bikorwa yagenewe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger