AmakuruInkuru z'amahanga

Perezida Trump yemeje urupfu rwa Abu Bakr al-Baghdadi

Perezida Donald Trump yemeje ko umukuru w’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) wari mu buhungiro yishwe n’ingabo z’iki gihugu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria.

Avugira mu biro bye bya White House, Bwana Trump yavuze ko Abu Bakr al-Baghdadi yiciwe mu gitero cya gisirikare cy’Amerika.

Perezida Trump yavuze ko Baghdadi yiturikirijeho ikoti ritezemo ibisasu ku iherezo ry’ubuvumo amaze kugwa mu gico cy’ingabo kabuhariwe z’Amerika kuri uyu wa gatandatu nijoro.

Iyicwa rya Baghdadi ni insinzi ikomeye kuri Donald Trump wanenzwe bikomeye muri uku kwezi nyuma y’icyemezo cyo gukura ingabo z’Amerika muri Syria, ndetse kuri ubu uri guhangana n’iperereza ryo kumweguza ryatangijwe n’abo mu ishyaka ry’abademokarate.

Umutwe wa IS wakoze ibikorwa by’ubwicanyi byahitanye abantu babarirwa mu bihumbi.

Uwo mutwe washyizeho ubutegetsi bugendera ku matwara akaze ku bantu bagera hafi kuri miliyoni umunani mu gace wagenzuraga ndetse ugaba ibitero mu bice bitandukanye byo ku isi. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Amerika yatangaje ko IS yatsinzwe.

Bwana Trump yongeyeho ko nta musirikare w’Amerika waguye muri icyo gitero, ariko ko bamwe mu bakoranaga bya hafi na Baghdadi na bo bapfuye.

Yavuze kandi ko hafatiwe “ibikoresho n’amakuru bikomeye cyane”.

Umuturage w’ahitwa Barisha, aho amakuru avuga ko icyo gitero cyabereye, yabwiye BBC ko indege za kajugujugu zarashe mu gihe cy’iminota 30 mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu, mbere yuko abasirikare batangira kurasira ku butaka. Yavuze ko izo ndege zarashe ku nzu ebyiri, imwe zirayishwanyuza.

Mu buryo butari busanzwe bwo kugeza ijambo ku Banyamerika mu gitondo cyo ku cyumweru, Bwana Trump yavuze ko Baghdadi yapfuye nyuma yo kwirukira mu buvumo, “arirana ubwoba, aboroga inzira yose”, akurikiranwe n’imbwa z’igisirikare cy’Amerika.

Bwana Trump yongeyeho ko Baghdadi yari aherekejwe n’abana be batatu, kandi ko yiturikirijeho ikoti ritezemo ibisasu akabica bose.

Bwana Trump yavuze kandi ko iturika ry’ibyo bisasu ryashegeshe umubiri we uhinduka uduceduce, ariko ibizamini byagaragaje ko ari we koko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger