AmakuruImikino

Nyuma yo gusezererwa na Mukura, APR FC iratangira kwitegura Sunrise

Nyuma yo gusezererwa na Mukura Victory Sports muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, APR FC iratangira kwitegura umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ugomba kuyihuza na Sunrise yasezerewe na Rayon Sports.

Uyu mukino wa Sunrise na APR FC uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, ukazabanziriza uwa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzahuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports.

Magingo aya APR FC iri ishyorongi aho isanzwe ikorera umwiherero. Biteganyijwe ko mu kanya saa cyenda n’igice ari bwo ikipe ya APR FC itangira imyitozo, mu rwego rwo kwitegura iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger