AmakuruUmuziki

Nyuma y’igihe kirekire Kamichi atumvikana yashyize hanze indirimbo-YUMVE

Mu magambo agera ku 150, Kamichi yashyize hanze indirimbo yise’ My Karabo’ nyuma y’igihe kirekire adashyira hanze indirimbo kuva yagera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bagabo Adolphe cyangwa se Kamichi, yari umwe mu bahanzi bari bamaze kunyura benshi mu bakunzi b’umuziki hano mu Rwanda, uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwerekeza  muri Amerika asa na ho aretse gukora umuziki. Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho ategerejwe vuba.

Kamichi wagiye asangayo abandi bahanzi nyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bivugwa ko yabanje kugorwa no kumenyera ubuzima bwo muri iki gihugu. Lick Lick wakoranaga na Kamichi ubwo bose bari bakiri hano mu Rwanda, ni we wakoze iyi ndirimbo.

Nanakwimanika, nambaye ikirezi cyera, undutira Isi, tuzajya Chicago cyangwa Biryogo, nzakujyana gakeya, urukundo ni gakeya, ndamutse nkubuze nanakwimanika.” Aya ni amagambo ari muri iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi ateganya kumurikira Album mu minsi mike.

https://www.youtube.com/watch?v=VdqXCrbzGaE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger