AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mutsinzi Ange yafashije APR FC kwisubiza umwanya wa mbere itsinze Mukura VS

Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Mukura VS yari iyiri imbere igitego 1-0.

Hari mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo anganya amanota 14, gusa agandanduknaywa n’uko Mukura VS yari izigamye ibitego umunani, na ho APR FC ikazigama birindwi.

Umukino watangiranye imabaraga ku ruhande rwa APR FC, gusa Mukura VS na yo igenda iwinjiramo uko iminota yagiye yicuma, yemwe inatangira kwatsa umuriro ku izamu rya APR FC biciye kuri Ndizeye Innocent bita Kigeme na Iradukunda Jean Bertrand.

APR FC yakiniraga imbere y’abafana bayo na yo ni ko yotsaga igitutu izamu rya Mukura VS, binyuze kuri ba rutahizamu bayo Danny Usengimana, Lague Byiringiro, Manishimwe Djabel na Imanishimwe Emmanuel wazamukaga anyuze ku ruhande rw’ibumoso.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe ifunguye amazamu.

Iminota myinshi y’igice cya kabiri na yo yaranzwe no gusatirana ku makipe yombi, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Amakipe yombi yakiranuwe na myugario Mutsinzi Ange Jimmy watsindiye APR FC igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Iki gitego cyasubije APR FC ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iyoboye n’amanota 17, mu gihe Police FC ya kabiri ifite amanota 15.

Uko imikino yakinwe kuri iki cyumweru yose yagenze.

Musanze FC 1-1 Rayon Sports

Kiyovu SC 2-1 Heroes FC

Espoir FC 3-2 Gasogi United

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger