AmakuruImikino

MU KANYA GATO!!!! APR FC na Rayon Sports hagiye guca uwakenyeye agakomeza 11 bitezwe kuri buri ruhande

Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, APR FC igiye kwaakira mukeba wayo Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya 2022-23.

Ni umukino buri ruhande ruba rwateguye rutifuza gutakaza uko byagenda kose kuko aba ari umukino ushobora kugira ingaruka zitari nziza.

Amakipe yombi agiye gukina APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports ari iya 5 n’amanota 33.

Umutoza wa Rayon Sports yicariye intebe ishyushye aho gutakaza uyu mukino bishobora no kumuviramo kwirukanwa.

Gusa iyi kipe amakuru meza ni uko iraba yagaruye muri 11 bamwe mu bakinnyi ba yo bari bamaze igihe bafite imvune nka kapiteni wa yo, Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Onana Léandre.

Ku ruhande rwa APR FC abakinnyi ba yo bose barahari na Prince Buregeya utarakinnye umukino wa Sunrise FC azaba yagarutse.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta mpinduka nyinshi irakora muri 11 uretse nka Ishimwe Anicet ushobora kuvamo hakinjiramo Manishimwe Djabel.

11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Niyibizi Ramadhan, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Onana Léandre, Ojera Joackiam, Luvumbu Heritier na Musa Esenu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger