AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ku myaka 7 gusa umunyarwenya Emmanuella yamaze gukora amateka adasanzwe

Umunyarwenya ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Nigeria wamenyekanye kubera video zisekeje agenda ashyira hanze witwa Emmanuella Samuel ariko uzwi cyane nka Emmanuella ku myaka 7 gusa yamaze gukora amateka atarakorwa n’undi bari mu kigero kimwe asinyana amasezerano na company ikomeye cyane hano ku isi ndetse no mu ruhando rwa Cinema muri Amerika yitwa Disney Hollywood Film aho agiye kuzajya akina film zi Hollywood muri Amerika.

Uyumukobwa usetsa benshi kubera ibyo akina bitangana n’imyaka afite abicishije ku rukuta rwe rwa instagram dore ko hanaciyeho iminsi yagize ati:

Murakoze cyane @Disneystudios,nsabiye umugisha kandi guturuka ku Imana kuri buri umwe wese wamfashije nkaba ngeze hamwe muho ntigeze ndota ntarimwe ko nzaba ndi vuba cyane ariko kuri ubu nkaba mpageze bityo rero ndabakunda cyane”

Nyirarume niwe umufasha gukora videwo zisekeje ndetse akenshi ni we banakinana

Nubwo abenshi mu muzi kubera video ze zisekeje zizenguruka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane whtasaap ndetse n’izindi nyinshi mu 2016 niwe wabaye umunyarwenya mushya ndetse umwamikazi w’urwenya  w’umwaka mu irushanwa rya Afro-Australia Music and Movies Awards ryaberaga mu gihugu cya Australia ikindi kandi gikomeye niwe munya afurika wabaye uwa mbere kuri Youtube wakurikiwe n’abantu Miliyoni imwe bwa mbere (Subscribers) bitewe na Video zisetsa benshi agenda ashyiraho.

KANDA HANO UREBE VIDEWO Y’URWENYA EMMANUELLA YAKINNYE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger