AmakuruImikino

Kakule Mugheni Fabrice mu nzira zo gusimbura Djihad muri APR FC

Kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports, Kakule Mugeni Fabrice ni we uhabwa amahirwe yo gusimbura Djihad Bizimana wa APR FC wamaze kwerekeza muri Beveren yo mu Bubiligi, ibiganiro hagati ya APR FC na Kiyovu Sports kuri uyu mukinnyi bikaba bigeze kure.

Nk’uko amakuru abivuga, APR FC yabengutswe uyu musore ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’umusimbura mwiza wa Djihad Bizimana hagati mu kibuga, bikaba byitezwe y’uko iyi kipe ishobora kumutangaho angana na miliyoni 30 z’amanyarwanda.

Amakuru dukesha Ruhagoyacu akomeza avuga ko APR FC yifuza gutanga miliyoni 20 iziha uyu musore, hanyuma Kiyovu Sports na yo igahabwa miliyoni 5 nk’ikiguzi cy’amasezerano uyu musore yari ayisigaranyemo, gusa iyi kipe yo ku Mumena iri kwanga izi miliyoni 5 ikifuza byibura miliyoni 10 z’amanyarwanda.

Uretse kuba yahabwa aka kayabo ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, Mugheni Fabrice binavugwa ko ashobora kuba yafashwa kubona ibyangombwa agatangira gukina nk’umunyarwanda, kuko iyi kipe ya APR FC ikoresha abakinnyi b’abanyarwanda gusa.

Mugheni Fabrice bivugwa ko yavukiye mu Rwanda i Gikondo (ariko ntabwo bizwi neza) ku babyeyi b’abakongomani, aho se umubyara na n’ubu bivugwa ko akiba mu Rwanda yari umwalimu ku ishuli ry’abakongomani rizwi nka Ecole Zairoise, naho nyina akaba yarasubiye muri Kongo.

Mugheni Fabrice yanahamagawe mu ikipe y’igihugu muri 2014 aza kuyisohokamo bivugwa ko byakozwe n’umuvandimwe we Thierry Kasereka ukinira Kongo Kinshasa, wamubwiraga ko afite amahirwe yo kuzakinira Kongo, yareka gukinira u Rwanda, birangira uyu musore atorotse umwiherero yarimo na bagenzi be.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger