AmakuruPolitiki

Intambara: M23 yagaragaje intege nke za FARDC inagaragaza uko ibanye n’abaturage i Bunagana

Umutwe wa M23 wagaragaje uko ubanye n’abatuye mu mujyi wa Bunagana yamaze gushyira mu maboko yawo, inavuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kidashobora kuzongera gukandagiza ikirenge mu Mujyi wa Bunagana.

Uyu mutwe werekanye ko amahoro ahinda muri uyu Mujyi ndetse ko abarwanyi bawo bamaze kumenyerana n’abaturage baho.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe, yerekana muri uyu Mujyi wa Bunagana, abaturage bari gutembera batikanga ndetse banyura iruhande rw’abarwanyi b’uyu mutwe.

Muri aya mashusho agaragaza urujya n’uruza rw’abaturage, yumvikanamo umwe mu barwanyi ba M23 aramutsa abaturage mu Kiswahili ati “Jambo [bite]” na bo bakamwikikiriza bagira bati “Jambo”

Muri aya mashusho agaragaza aba baturage banyura ku barwanyi ba M23 batabikanga, hanagaragamo umusaza wicumba agakoni anyura kuri uwo wafataga amashusho, akamuramutsa agira ati “Waramutse Muze” Undi na we akamwikiriza agira ati “Waramutse neza.”

Hari andi mashusho kandi agaragaza Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma ari ku mupaka wa Bunagana, bivugwa ko yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, agaragaza ko uyu mujyi wa Bunagana ukiri mu maboko y’uyu mutwe.

Maj Willy Ngoma uhamagarira abaturage bahunze gutahuka, yizeza aba Banye-Congo ko ntakizongera kubahungabanyiriza umutekano kuko FARDC itazongera kuhakandagira.

Ati “FARDC ntizongera gukandagiza ibirenge muri Bunagana, ibintu byose bimeze neza, hano Bunagana amahoro arahinda, FARDC na FDLR ntibazongera kugira icyo bakora hano.”

Maj Willy Ngoma wakunze kuvuga ko nta ngabo na zimwe zifite ubushobozi bwo gukura uyu mutwe muri uyu Mujyi wa Bunagana, nubu yongeye kubisubiramo, avuga ko M23 itazava muri uyu Mujyi.

Uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, uherutse guhakana ibyari byatangajwe na FARDC ko yivuganye abarwanyi bawo bagera muri 27, ivuga ko ibyo ari ibinyoma ahubwo uboneraho kwerekana ibikoresha bya FARDC wafashe birimo ibisasu biremereye n’imbunda ndetse n’imodoka yifashishwaga na bamwe mu basirikare bakuru bayoboye uru rugamba.

Bimwe mu byo uyu mutwe unarwanira, ni uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakunze gukorerwa ihohoterwa, bashinjwa kuba ari Abanyarwanda.

Benshi bagiye bicwa, abandi bagakoreshwa ibikorwa bibi birimo iyicarubozi n’uburetwa, ibintu byakunze kwamaganwa cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger