AmakuruInkuru z'amahanga

Ingabo za DRC (FARDC) zakomye mu nkokora ibitero bibiri bya FDLR

FARDC, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR, ushinjwa ibyaha bitandukanye byibasira abasivili mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Abaturage benshi bahunze berekeza mu duce twa Rumangabo na Kibumba, kuri Kiliziya aho bizeye umutekano.

Ibi bitero byombi byagabwe ku birindiro bya FARDC i Rugari muri Rutshuru, ku wa Mbere. Imbunda ziremereye zumvikanye muri aka gace bituma n’abaturage bava mu byabo, abenshi bakomereka bahunga imirwano kuko yabaye batangiye kujya mu mirimo ya mu gitondo.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru ziri mu gikorwa cyo guhiga imitwe yitwaje intwaro cyiswe Sokola 2, Major Njike Kaiko Guillaume, yemeje ko agahenge kagarutse mu biturage byagabwemo ibitero.

“Izi nyeshyamba zari zigamije gutera ubwoba mu baturage kuko baduteye mu masaha abantu baba bageze mu mirimo yabo ariko FARDC yabyitwayemo kinyamwuga. Icya mbere twakoze ni ukugerageza uburyo ingaruka z’imirwano zaba nkeya ku baturage mu buryo bushoboka.”

“Igitero cya mbere twagisubije inyuma ku birindiro bya Rwaza ukiva i Goma werekeza Rutshuru. Bongeye kudutera i Kakomero naho tubasubiza inyuma turanabakurikirana. Ubu agahenge kabonetse mu baturage.”

Uyu mutwe wa FDLR ukomeje kwidegembya mu mashyamba ya Congo ubarizwamo benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye muri RDC mu myaka 25 ishize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger