AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Ibitaro bya COVID-19 bigiye gufungwa bitangirwemo izindi serivisi

Kugeza kuri ubu, umurwayi umwe ni we uri kuvurirwa mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge bivura COVID-19 ndetse ni ko binameze mu bya Kibuye mu Burengerazuba.

Mu buvuzi bw’ibyorezo, iyo abarwayi bashize mu bitaro birafungwa, bigatangirwamo ubundi buvuzi bw’indwara zisanzwe.

Dr Nsanzimana yavuze ko imibare ihari isa neza kuko nta barwayi benshi bari mu bitaro.

Ati “Nyarugenge hasigayemo umuntu umwe gusa, ni ikintu kitaherukaga hari hashize amezi atatu. No mu ntara hari umurwayi umwe mu Bitaro bya Kibuye, ahavurirwa abo mu Burengerazuba.’’

Yavuze ko mu Bitaro bya Nyarugenge ari ho hari hasigaye hakira abarwayi honyine ariko hagiye kurebwa uko “hasubira mu mirimo yo kuvura abarwayi bose.’

Ati “Twifuza ko twese dufatanya Nyarugenge ntizongere kuba ibitaro bivura abarwayi ba COVID-19. Iyo abarwayi bavuye mu bitaro, bisubirana ibyo abantu bakoraga. Iyo abarwayi bababye benshi byongera kwifashishwa.’’

Kuri ubu, Ibitaro bya Kanyinya guhera ku wa 1 Ugushyingo 2021 ni byo byatangiye gukora nk’ibitaro ku rwego rw’igihugu bitanga ubuvuzi bwihariye bwa Covid-19.

Ibitaro bya Nyarugenge byo birasubukura gutanga ubuvuzi busanzwe ku baturage nko kubyaza, kuvura abana, abakuru, indembe n’inkomere.

U Rwanda rukomeje gahunda yo gukingira abaturage babyo ndetse haratekerezwa no ku bari munsi y’imyaka 18; icyiciro ubusanzwe kitigeze kigerwaho.

Ibitaro bya Nyarugenge bivurirwano abarwayi ba Covid-19 bigiye gutangira kuvurirwamo indwara zisanzwe

Dr Nsanzimana yavuze ko hari ubushakashatsi buri gukorwa hareba niba abato bakingirwa. Ati “Byose biri mu byo turi kwigaho muri iyi minsi.’’

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abantu 1.990.105 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021 mu gihe abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ari 3.809.747.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger