AmakuruUburezi

Dore uko uburyo bushya bwo kureba amanota y’ibizamini byareta buteye, amanota uwa mbere n’uwa nyuma bagomba kuba bafite(…….)

Mu kanya ku isaha ya saa cyenda(15h00) nibwo hagiye gutangazwa amanota ku banyeshuri bose bakoze ibizamini bya leta by’umwaka w’amashuri ushize wa 2021.

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kibukije abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.

Amakuru abagize Inama z’Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.

Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.

Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’ Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.

Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.

Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Camille Kanamugire, yemeza iby’aya manota agira ati “Nta kibazo kirimo ayo makuru ni yo, ndumva ari ayo umuntu yatanze mu Nama y’Uburezi.”

Ibi NESA ibitangaza mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hatangazwa amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger