AmakuruAmakuru ashushye

Burera: Abagera kuri 33 bafatiwe mu bukwe kwa mudugudu abandi 70 bariruka

Muri iki gihe Burera, Musanze na Gicumbi ni Uterere tw’Intara y’Amajyaruguru turi muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubukana bwa Covid-19, gusa kuri iki Cyumweru Polisi yakomeje gufata abantu barenze ku mabwiriza barimo n’abafatiwe mu bukwe.

Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yahagaritse ibirori byose birimo n’imihango y’ubukwe kubera Covid-19 ikomeje gufata intera muri iki gihe.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru abantu 70 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID- 19 baguwe gitumo batashye ubukwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu ariko bikanze Polisi bamwe bariruka. Ubu bukwe akaba ari umukobwa w’uyu mukuru w’umudugudu wari waje kwerekana umwana yabyaye.

Bari mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Nyagasozi, mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.

RBA dukesha aya makuru ivuga ko basanzwe banywa inzoga zirimo urwagwa n’ikigage.

Aganira na Radio Rwanda, Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Chantal yibukije abaturage kubahiriza amabwiriza no kwirinda icyatuma kano karere kaguma muri gahunda ya guma mu rugo.

Yavuze ko abafashwe bagiye gusobanurirwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo banakomeza gushakisha nabandi birutse bakabacika.

Bikanze Abapolisi bariruka ariko hafashwe 33.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger