AmakuruAmakuru ashushye

RDF Yanyomoje amakuru yakwirakwiye ko iri kwinjiza mu ngabo abize ubuganga

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yahakanye amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ko ishami ryayo ry’ubuvuzi riri gusha abazajya ku ikosi rya Cadet.

Mu itangazo yanyujije kuri rubuga rwa twitter Minisiteri y’ingabo yagize iti:’’RDF iramenyesha ko ubutumwa buri gutangwa kuri Social media (imbuga nkoranyambaga) buhamagarira abize ubuganga kuza kwiyandikisha gukora cadet course, ari ibinyoma’’.

Yakomeje ivuga ko ubusanzwe iyo hasabwa abinjira mu ngabo bimenyeshwa abaturage mu buryo bw’itangazo risinywe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Mu butumwa bwakwirakwiye ku mubuga nkoranyambaga bwahamagariraga abari munsi y’imyaka 28 bize ibijyanye n’ubuvuzi bifuza kwinjira mu ngabo bakabanza gukora ikosi rya cadet. Kuri iryo tangazo hagaragaraho nimero za telephone wahamagaraho bakakwandika ndetse bakaguha n’ibisobanuro ibintu ingabo z’u Rwanda zateye utwatsi.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger