AmakuruAmakuru ashushye

Nyabihu: Imyaka 4 irihiritse batarabona ingurane y’ahazanyuzwa umuhanda

Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, AKagari ka Rega, Umudugudu wa Kinama, Akarere ka Nyabihu bavuze ko bamaze imyaka irenga ibiri batarahabwa ingurane y’imitungo y’ahazakorwa umuhanda.

Aba baturage bavuze ko muri Nzeri 2017 ari bwo bemerewe umuhanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni umuhanda uri mu Murenge wa Bigogwe ariko ukazanyura no mu yindi Mirenge.

Icyo gihe bakimara kuwemererwa, muri Kanama 2018 bamwe batangiye kubarurirwa imitungo ndetse hari n’abari batangiye kwishyurwa ingurane.

Nkurunziza James  umwe mu babariwe imitungo, yemeje ko yabaruriwe ifite agaciro ka Miliyoni 6Frw ariko zose nta n’imwe arahabwa ndetse n’iyo abajije nta gisubizo ahabwa.

Yagize ati “Baraje baratubarurira, dutegereza ko bazatwishyura, bishyura bamwe abandi barasigara. Iyo tubajije, Akarere katubwira ko  iyo birengeje amezi atatu batarishyura bavugurura amasezerano ariko reba birenze imyaka itatu. Twe twasigaye turi abantu 34 batarishyurwa.”

Musabyimana Uziel uri mu baturage bake babaruriwe imitungo akaba yari ari mu kanama gashinzwe gukemura impaka, yavuze ko nubwo hari amafaranga amwe yishyuwe ariko afitiwe andi agera kuri Frw 540 000.

Yavuze ko yagerageje kubaza Akarere ariko ntikamuha igisubizo cy’igihe abaturage batarabona ingurane bazayibonera.

Ati “Nishyuwe igice kimwe ariko mfite ahandi nka hatatu ntarishyurwa. Nabajije Umuyobozi w’Akarere wungirije na we ambwira ko bishyuye igice kimwe. Ndamubaza nti ese ko mutanga igice kimwe ubwo abandi bizagenda gute? Arambwira ngo na we abibona gutyo cyakora ari kubikurikirana.”

Aba baturage bavuze ko ubu bari mu gihirahiro kuko kugeza ubu nta kintu bemerewe gukorera mu butaka bwabaruwe ndetse ko batemerewe kuba banakwaka inguzanyo ya banki ngo biteze imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye Umuseke dukesha iy’inkuru ko ikibazo bakizi ndetse ko bari kugirana ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ku buryo abaturage bakwishyurwa vuba.

Ati “Hari igihe ibyangombwa byatanzwe haba harimo utuntu tugenda tuburaho. Iyo badusabye tukaboneka barishyura. Twe icyo dukora ni ukugeza ibyangombwa muri RTDA. Icyo dukora ni ugukomeza gukora ubuvugizi no kugaragariza urwo rwego abantu babariwe bakeneye kwishyurwa. Batwizezaga ko mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka babifite muri gahunda bazaba bamaze kwishyura abaturage.”

Umuyobozi mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), ushinzwe gukurikirana ibikorwa  (Social Safeguards Specialis) akaba yari ashinzwe gukurikirana uriya muhanda, Ndayambaje Jules, yavuze ko bategereje ingengo y’imari  ku buryo uyu mwaka aba baturage baba bamaze kwishyurwa.

Yagize ati “Dosiye zabo tuzifite kuva umwaka ushize ariko turateganya kubishyura muri iyi ngengo y’imari, muri uku kwezi cyangwa ugutaha. Abujuje ibisabwa turatangira kubishyura.”

Yavuze ko impamvu yo gutinda kubishyura yatewe no kuba hari abatari buzuza  ibyangombwa kugira ngo babone kwishyurwa.

Uyu  muhanda ureshya na Km 93 ukazanyura mu Mirenge ya Bigogwe, Jenda, Rambura yo mu Karere ka Nyabihu. Byari biteganyijwe ko ugomba guhita utangira gukorwa mu mwaka wa 2018 ariko kugeza ubu  wari utaratangira gukorwa.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger