AmakuruAmakuru ashushye

Bakinahe yiyahuye nyuma yo kurambirwa ubusinzi bwe

Umugabo witwa Bakinahe Vincent wo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru wari Agronome mu cyayi bamusanze mu cyumba cy’inzu ye yapfuye amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu bikekwa ko yiyahuye, ngo yabonye abantu batakwihanganira ubusinzi bwe.

Byabaye mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi; mu Mudugudu wa Akarehe mu Kagari ka Ngarurira mu rugo rwe aho yari asanzwe atuye.

Umukozi we wo mu rugo ni we watanze amakuru ko amubonye arimo kwiyahura nk’uko bamwe mu baturanyi be babitangaje.

Umwe yagize ati “Umukozi we ni we uduhuruje atubwira ko shebuja yikingiranye mu cyumba kiri haruguru y’uruganiriro ngo yarebeye mu kirahuri cy’idirishya abona yimanitse mu mugozi. Twaje tuhageza dusanga yiyahuye yapfuye.”

Byabaye mu gihe umugore we yari mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali aho amaze igihe arwariye umugongo.

Bamwe mu baturanyi ba Bakinahe bavuga ko nta kibazo bari bazi afite uretse ko yakundaga kunywa inzoga agasinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munini, Nkurunziza Afrodis, yavuze ko nta bibazo bari bazi afite uretse ubusinzi.

Ati “Yanywaga inzoga agasinda agasakuza bikagaragara ko atazishoboye; nta kindi kibazo tuzi yari afite cyangwa afitanye n’umugore we.”

Nkurunziza yavuze ko bamaze kwica urugi rw’icyumba yari yikingiranyemo basanze yasize yanditse urupapuro ‘asezera ku mugore n’abana be; asoza avuga ko nta muntu ari bubeshyere ko ahubwo ngo azize ibibazo by’ubusinzi kuko ngo yabonye imico y’ubusinzi bwe itakomeza kwihanganirwa’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Nkurunziza Afrodis, yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima kandi igihe bafite ibibazo bakwiye guharanira kubikemura no kugisha inama.

Umurambo wa Bakinahe Vincent wajyanywe ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma. Asize umugore n’abana babiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger