AmakuruImikino

APR FC yisubije Umunyezamu Rwabugiri Omar wakiniraga Mukura VS

Ikipe ya APR FC yamaze kwisubiza Umunyezamu Rwabugiri Omar, imuvanye mu kipe ya Mukura VS yari amaze imyaka ibiri akinira.

Rwabugiri Omar APR FC yisubije, yayikiniye imyaka itandatu hagati ya 2008 na 2014, nyuma yo kuzamukira mu ishuri ryayo ryigisha umupira w’amaguru. Nyuma yaje kuva muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yerekeza muri Musanze FC, aho yavuye muri 2017 akerekeza muri Mukura VS.

Amakuru avuga ko Umunyezamu Rwabugiri Omar yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Ni nyuma yo kwifuzwa n’iyi kipe ifite ibikombe byinshi hano mu Rwanda, bigahurirana n’uko amasezerano ye muri Mukura VS yari ageze ku musozo. Ibi kandi bifite aho bihuriye n’icyuho cyakunze kugaragara mu izamu rya APR FC, dore ko iyi kipe yakunze kugira ibibazo by’abazamu nyuma y’imvune ikomeye umuzamu wa kabiri Ntalibi Steven yagize mu minsi yashize.

Byitezwe ko Rwabugiri Omar asanga bagenzi be mu myitozo, mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup igomba kubera hano mu Rwanda mu kwezi gushize.

Mu gihe APR FC kandi yaba igize amahirwe Rayon Sports ikegukana igikombe cy’amahoro, uyu muzamu yazakinira APR FC mu mikino ya CAF Confederations Cup y’umwaka utaha. Cyakora cyo byasaba ko ahanganira umwanya wo kubanza mu kibuga na Yves Kimenyi usanzwe ari umuzamu wa mbere wa APR FC.

Uretse Rwabugiri, hari n’amakuru menshi aganisha Niyonzima Olivier Seif muri APR FC, nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger