AmakuruImikinoUrukundo

Issa Bigirimana yasubije abibasiriye imyambarire y’umukunzi we

Rutahizamu Bigirimana Issa nyuma yo gutera ivi akambika umukunzi we impeta y’urukundo,abantu batandukanye bakibasira umukunzi we kubera imyambarire ye igaragaza amatako ye cyane,yatangaje ko atitaye ku bantu babigarutseho cyane

Isaa yavuze ko atitaye ku bantu bafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga bagatuka umukunzi we kubera uko yari yambaye ubwo yamwambikaga impeta.

Uyu rutahizamu uherutse guhabwa akayabo k’ibihumbi 20 by’amadolari n’ikipe ya Young Africans kugira ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka 2,yavuze  ko atitaye ku banenze imyamabarire y’umukunzi we, Uwase Carine, ndetse ngo n’iyo yakwambara ibirenze biriya ntacyo byamutwara, icya mbere ari uko we amukunda.

Yagize ati”Numvise byinshi cyane bijyanye n’imyambarire y’umukunzi wanjye, gusa kuri njye uko yakwambara kose nta kibazo.

Icya mbere ni uko ankunda kandi ahora abimbwira buri munsi n’iyo yakwambara ibirenze hariya njye ntacyo byantwara kuko ni we waba wihitiyemo.Njye mu rukundo ntanga uburenganzira busesuye icyo nababwira ni uko nabonye abadukunda n’abatishimiye ibyanjye n’umukunzi wanjye”.

Mu ijoro ryo Kuwa Gatanu taliki ya 21 Kamena 2019,nibwo Bigirimana Issa yateye ivi asaba umukunzi we Uwase Carine ko yazamubera umugore arabimwemerera,arangije amwambika impeta.

Imyambarire y’umukunzi wa Bigirimana yatumye yibasirwa na benshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger