AmakuruImyidagaduro

Amashusho ya The Ben na Pamella basomana yahabije benshi(Amafoto)

Ku munsi wejo tariki ya 14 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin Pamela yasangije abamukurikira amashusho asomana n’umukunzi we The Ben amuhamiriza urwo amukunda.

Ni amashussho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 aho aba bombi bagaragara bishimanye bari mu cyumba hagati yabo harimo umutsima bacanye na Buje ari nako basomana banahoberana maze Pamela ahamya urwo akunda The Ben mu butumwa yarengeje kuri ayo mashusho ati”Ngukunda buri munsi”.

Aya mashuho yavugishije benshi mu bakoresha imbugankoranyambaga bose bagaragaza ko bishimira urukundo rwaba bombi rukura buri munsi nkuko bagenda babisangiza ababakurikira.

Uwiyise ‘Byukavuba’ ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Uwo mukunzi wawe nutamusoma nka gutya uyu munsi bikarangira usomye tweets za Byukavuba na Ndagaswi gusa, nawe umenye ko ntacyo urusha Papa Sava na King James.”

Uretse uyu n’abandi benshi bagiye bagaruka kuri aya mafoto bagaragazaga uburyo bakunda umuryango wa The Ben na Uwicyeza Pamella.

Uwicyeza Pamella na The Ben bamaze igihe bakundana, umwaka ushize baratunguranye basezerana imbere y’amategeko mu gihe kugeza ubu hategerejwe gahunda z’ubukwe bwabo.

Mu Ukwakira 2021, nibwo The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore.

Kugeza ubu aba bombi ni umugore n’umugabo byemewe n’amategeko ndetse abantu benshi bakomeza kugaragaza ko bafite amatsiko yo kureba ibirori by’ubukwe bwabo bisigaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger