AmakuruPolitiki

Ingabo za DRC zateye u Rwanda zasanga mu mazi abira

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zateye u Rwanda zisubizwa i wabo kibuno mpa maguru,nyuma yo gusanga ingabo z’u Rwanda zihagaze bwuma.

Ibi byabaye ahagana saa kumi n’igice z’igitondo (4h30), kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, Aho izi ngabo zinjiye ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na DR Congo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba zitangira kurasa ku bashinzwe kurinda umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF rivuga ko abasirikare bagize icyitwa ‘Section’; ni ukuvuga hagati ya 12 na 14 binjiye ku butaka butagira nyirabwo “the No Man’s Land” cyangwa “Zone Neutre” hagati y’u Rwanda na DR Congo ku mupaka wo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, zitangira kurasa ku bashinzwe kurinda umupaka, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirabasubiza ngo ni ko gusubirayo shishi itabona.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ahagana saa kumi n’imwe na 55 z’igitondo (05h54), Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zagarutse kureba aho hantu habereye ibyo mu rwego rwo gushaka gusibanganya ibimenyetso.

Ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ngo nta wakomeretse cyangwa ngo aburire ubuzima muri iki gitero cya FARDC. Igisirikare cy’u Rwanda, RDF kikaba cyahise gisaba Itsinda ry’Abasirikare bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, EJVM kugera ahabereye iki gikorwa cy’ubushotoranyi kugirango bagire amakuru y’impamo ku byakozwe na FARDC.

Si ubwa mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishotoye u Rwanda kuko ari kenshi abasirikare bayo bagiye bambuka imbibi bakarasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda. Mu gihe cya vuba kandi, mu Karere ka Rubavu, indege y’intambara ya DR Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiye mu kirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri zose, gusa ku nshuro ya gatatu ho iraswa na misile za RDF z’ubwirinzi bwo mu kirere, gusa ku bw’amahirwe igwa i Goma aho yazimijwe na MONUSCO.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger