AmakuruImyidagaduro

Ama G The Black ari mu gahinda ko kwibwa urubuga rwe

Umuhanzi w’Umunyarwanda Amani Hakizimana uzwi nka Amag The Black mu njyana ya Hip-Hop, avuga ko yibwe urubuga yari yarashinze rwari urwo gufasha abantu kumenya uko bakwikanikira ibyuma byo mu rugo nka firigo n’ibindi.

Uyu muhanzi yagaragaje ko kandi asa n’uwagenderewe n’abajura kuko hari n’urundi rubuga bamwibye bikamusaba gukora urundi.

Ati: “ YouTube Channel ya mbere barayinyibye ariko nakoze indi abantu batangiye kuza, ubu mfite abantu 2100 kandi imaze igihe gito.”

Amag kandi yanahishuye ko hari indirimbo ebyiri cyangwa eshatu ateganya gusohora mbere y’uko uyu mwaka urangira kandi akazamurika album y’indirimbo ze muri imwe mu mataliki y’Ukuboza, 2019.

Gusa hagati aho yirinze kuba yatangaza amazina y’izo ndirimbo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger