“Yvan Buravan asize abana azibukirwaho” Niyo Bosco yatangaje byinshi kuri Nyakwigendera wari incuti ye

Umuhanzi Niyo Bosco yavuze ko yababajwe bikomeye no kubura incuti ye magara Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana azize unurwayi.

Niyo Bosco yemeje ko nyakwigensera ari mu Bantu bamuteraga imbaraga cyane mu rugendo rwe rwa muzika dore ko atahwemaga kumuba hafi no kumugira inama z’ingirakamaro mu muziki we.

Yvan Buravan ni umwe mu bababaje abatari bake bumvise inkuru y’urupfu rwe, dore ko abenshi bababazwaga no kuba abavuyemo akiri muto ndetse akaba nta mwana asize wo kuzajya yibukirwaho n’abamukundaga.

Niyo Bosco we mu kiganiro yagiranye na YAGO yahamije ko Buravan asize abana Kandi ko batazatuma izina rye risibangana mu mitwe y’Abanyarwanda.

Yagize ati’: Yvan Buravan asize abana azakomeza kwibukirwaho umunsi ku munsi aribo indirimbo ze , zizahora zumvwa n’Abanyrwanda, abakunzi bendetse n’incuti zose muri rusange.

Kuwa 3 tariki ya 24 Kanama 2022, nibwo Yvan Buravan yaherekejwe bwa nyuma,mu muhango witabirowe n’abatari bake biganjemo abo bari bahuje umwuga wa muzika.

Yvan Buravan yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo aho abantu benshi baje kumuherekeza bwa nyuma mu muhango wakoranwe ituze, kandi ukanatangirwamo inyigisho zo kongera kwibutsa abantu ko urukundo ari rwo rufunguzo rw’ubuzima buboneye.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 24 Kanama nibwo Yvan Buravan yasezeweho bwa nyuma, anashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Umuhango ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abo mu muryango we n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo abahanzi, abanyamideli, abanyamakuru, abakinnyi n’abandi.

Muri abo duhereye kubitabiriye isengesho ryo gusabira bwa nyuma Yvan Buravan mu rusengero rwa EAR Remera barimo Aime Uwimana, Aline Gahongayire, Meddy Saleh, Israel Mbonyi, Senderi, Munyanshoza Dieudonné, Patrick Nyamitari, Miss Nshuti Muheto Divine, Uncle Austin, Anitha Pendo, Sandrine Isheja n’abandi.

I Rusororo naho hakaba hariyo abandi batandukanye uhereye kuri Tom Close, Tricia, Miss Aurore Kayibanda, Shaddyboo, Butera Knowless, Deejay Pius, Andy Bumuntu Ruti Joel, Mc Tino, Jules Sentore, Deejay Pius, Kimenyi Yves, Ruti Joel, Irene Murindahabi n’abandi benshi.

Uretse kandi ibyamamare hari n’abakunzi benshi b’uyu muhanzi, bari bambaye imipira yanditseho YB.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kanama 2022 hakaba aribwo hari habye igikorwa cyo kumutaramira havugwa ibigwi bye, ahari hateraniye abantu bagera mu bihumbi 4 babashije kubona imyanya kuko abaruta abo bo batashye kubera kubura umwanya.

Urupfu rwa Yvan Buravan rukaba rwaraciye igikuba mu bato n’abakuru bitewe n’urugendo rw’ubuzima bwe rwari rwihariye no kuba yaragiye akiri muto, gusa nk’uko byagiye bigarukwaho n’abantu batandukanye gutabaruka kwe bikaba bikwiye kubera isomo buri umwe ryo kubaho ubuzima bufite intego.

AMAFOTO atandukanye yo guherekeza Yvan Buravan

Amafoto ya Inyarwanda

Comments

comments