AmakuruImikino

Young Africans inaniwe gutsindira Rayon Sports imbere y’abafana bayo

Umukino wa CAF Confederations Cup wahuzaga Young Africans na Rayon Sports, urangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi, mu wundi mukino, Gor Mahia inganyiriza na USM Alger muri Kenya.

Rayon Sports yari yasuye Young Africans, mu mukino wa kabiri ubanza w’itsinda D muri CAF Confederations Cup, umukino wabereye kuri Stade y’igihugu cya Tanzania.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi ageregeza gusatirana ari na ko agenda arema uburyo bw’ibitego butandukanye, gusa ikipe ya Young igacishamo gusatira cyane, bijyanye n’uko yakiniraga imbere y’abafana bayo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports nta mahirwe menshi yabonye uretse nk’igitego Diarra yatsinze ariko umusifuzi akacyanga bitewe n’uko hari habayeho kurarira.

Nta buryo bukanganye cyane bwabonetse mu gice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi afite 0-0, n’ubwo Young Africans yageragezaga gusatira izamu rya Bakame.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi zishaka igitego. Ku munota wa 57 Rayon Sports yakoze impinduka havamo Manishimwe Djabel hinjiramo Muhire Kevin.

Ku munota wa 65 Yanga yakoze impinduka havamo Mwinyi Kamusoko wari wavunitse hinjiramo Raphael.

Rayon Sports na yo yahise ikora impinduka, ku munota wa 73 Ismailla Diarra aha umwanya Christ Mbondi.

Uyu munya Cameroun akinjira mu kibuga yashoboraga kubonera Rayon Sports igitego, gusa umupira ukomeye yateye mu izamu ku munota wa 73 wahise uca hejuru gato y’izamu rya Young Africans.

Uyu munya Cameroun nanone yongeye kubona ubundi buryo ku munota wa 82 w’umukino atsinda igitego, gusa umusifuzi yemeza ko yari yaraririye.

Undi mukino w’itsinda D Gor Mohia yari yakiriyemo USM Alger na wo warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Kugeza ubu muri iri tsinda USM Alger ni yo iyoboye itsinda D n’amanota  4, Rayon Sports na Gor Mahia zifite 2 na ho Yanga ni iya nyuma n’inota rimwe.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Yanga: Youthe Rostand,  Hassan Kessy,  Gadiel Michael, Andrew Vincent,  Kelvin Yondani,  Thaban Kamusoko, Yusuph Mhilu, Pius Buswita, Obrey Chirwa, Juma Mahadhi na Geofrey Mwashiuya

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Abriel, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Rutanga Eric, Nyandwi Sadam, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra na Shabani Hussein Tchabalala.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger