AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Wa mukobwa watukanye muri Missi Rwanda yasezerewe rugikubita mu irushanwa ry’ubwiza muri Afurika

Mutoni Muvunyi Tania wamenyekanye ubwo yatukaga itsinda ry’abari bashinzwe gutanga amanota muri Missi Rwanda 2018 nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa, yanasezerewe rugikubita mu  nyuma yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa yari yaritabiriye.

Uyu mukobwa amaze gusezererwa muri Miss Rwanda 2018, yavuze amagambo yuzuye uburakari n’ibitutsi ku bari bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda kari karangajwe imbere n’umunyamakuru Butera Isheja Sandrine avuga ko abari bakagize bose bazajya ikuzimu kuko “bafite umutima wamunzwe na ruswa.”

Nyuma yo kutabona amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, uyu mukobwa yari aherutse kwiyandikisha guhagararira u Rwanda muri Miss Fashion Week Africa 2019 ari kumwe n’uwitwa Dushime Marlene, gusa aba bombi baviriyemo mu ijonjora ry’ibanze.

Abakobwa bahize abandi batangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2018 barimo Fridah Kariuki ukomoka muri Kenya unahagarariye Afurika y’iburasirazuba, Christine Kakoma wo muri Zambia uhagarariye Afurika y’Amajyepfo, Adama Ruth Ule w’umunya Cameroun ahagarariye Afurika yo hagati, Ayamba Tangban wo muri Nigeria uhagarariye Afurika y’Uburengerazuba na Esther Ambrose wo muri Sudani y’Epfo uhagarariye Afurika ya Ruguru.

Aba bakobwa batoranyijwe ku mugabane wa Afurika bazajya guhatana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rw’isi mu mpera z’umwaka wa 2018, buri wese akazahabwa amadolari ya Amerika igihumbi, mu gihe uzatsinda ku rwego rw’isi azahabwa amadolari ya Amerika ibihumbi cumi na bitanu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger