IkoranabuhangaUrukundo

Facebook yashyizeho uburyo bushya bwo gushaka umukunzi

Ibi umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg yabitangarije mu nama ngarukamwaka izwi nka ‘F8’ yakoranye n’abakora za porogaramu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bahuriye muri McEnery Convention Center i San Jose ni muri California.

Zuckerberg ubwo yari afashe ijambo muri iyi nama yemeje ko Facebook igiye gutangiza uburyo bushya bwiswe ‘Ime’ buzajya buhuza abashaka abakunzi, bakamenyana hagendewe ku byo bakunda bazajya baba bashyizeho ndetse n’amafoto abagaragaza.

Yagize ati “Hari abantu barenga miliyoni 200 kuri Facebook bemeje kuri konti zabo ko badafite abakunzi, bityo niba twariyemeje kubaka imibanire ifite icyo ivuze, ubu rero ayo makuru batanze bavuga ko nta bakunzi bafite tugiye kubashyiriraho uburyo bwo kubahuza.”

Umushinga wa ‘Ime’ ugiye gutangiza, Zuckerberg washinze uru rubuga nkoranyambaga rukunzwe nabatari bake avuga ko uzatanga amafaranga menshi mu bijyanye no kubwamamarizaho bitewe n’uko ikigo cya Match Group gisanzwe gifite uburyo bwakoreshwaga mu gushaka abakunzi mu cyo bise ‘Tinder’ cyakoreshaga amakuru yo kuri Facebook none nayo ikaba igiye kujya iyakoresha bikorehera abantu nkuko Mercurynews dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Ibi ariko byabyukije impaka muri bamwe bibaza niba Facebook idashobora kongera guhatwa ibibazo ku buryo igiye kujya yifashishamo amakuru y’abayikoresha, ibintu Mark Zuckerberg yasubije avuga ko ubwo buryo bushya buzazana n’ingamba zo kurengera abazabukoresha mu kurinda umutekano w’amakuru bashyiraho. Mu gihe gito kitageze no ku masaha 48 atangaje uyu mushinga, imigabane y’ikigo cya Match Group gisanzwe gifite ‘Tinder’ yahise itakaza agaciro kugeza kuri 22% bigaragaza imbaraga ubwo buryo bushya Facebook igiye gushyiraho bushobora kuzagira.

Muri iyi nama kandi nyiri Facebook yavuze ko we n’ikipe bakorana bizabasaba imyaka itatu kugira ngo bakemure ibibazo byose birebana n’umutekano w’amabanga y’abakoresha uru rubuga dore ko facebook ikomeje gushinjwa kutabungabunga umutekano wayo.

Facebook iyobowe na Mark Zuckerberg ni yo porogaramu ya Watsapp na Instagram mu nshigano kuko Whatsapp yashinzwe n’umugabo w’umuherwe witwa Jan Koum mu 2014 ariko ayigurisha nyiri Facebook ahawe akayabo ka miliyoni 19 z’amadolari.

Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook
Twitter
WhatsApp
FbMessenger