AmakuruImikino

Uwari umunyamabanga wa FERWAFA yahisemo kwegura

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata 2018, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakiriye ibaruwa isaba kwegura y’uwari umunyamabanga wayo Habineza Emmanuel.

Uyu muyobozi yabwiye FERWAFA ko ahisemo kwegura ku mpamvu ze bwite, gusa avuga ko ababajwe no kuba ahagaritse gukorana n’iyi nzu yita ku mupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Muri make uyu muyobozi yanditse ibaruwa ye muri aya magambo.

Muri make Habineza yagize ati” Bavandimwe nshuti twakoranye, Biragorana cyane gusezera umuntu nafataga nk’inshuti kurusha uko yaba mugenzi wanjye dukorana. Mu gihe ibyo gukorana namwe bisa n’aho biri kugana ku musozo, nzahora nibuka nakumbure cyane umutima mwiza wanyu. Ndababaye cyane kuba ibyishimo byo gukorana namwe bigeze ku mpera, gusa ibisigisigi byo gukorana n’abantu nkamwe bizahora mu mutima wanjye. Ndizera ko nzagaruka kongera gukorana na FERWAFA.”

Amakuru y’ubwegure bw’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yanemejwe na Bonnie Mugabe, umunyamabanga wa FERWAFA wabwiye ikinyamakuru Ruhagoyacu.

Mugabe yagize ati” Ni byo Twakiriye ibaruwa yo kwegura kwe. Kuri ubu igikurikiye ni uko komite nyobozi izicara ikemeza ikizakurikira niba ibyemeye cyangwa se ibihanganye.
Ubwo ni bwo hazatangazwa ko azasimburwa”
.

Habineza Emmanuel yari umunyamabanga wa Ferwafa w’agateganyo kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, aho yari yagiye ku buyobozozi asimbuye Tharcille Uwamahoro wari usoje amasezerano ye.

Yeguye nyuma y’iminsi 16 gusa hatowe komite nshya iyobowe na Rtd Br. Gen Sekamana Jean Damascene wari watangaje ko azafata icyemezo kuri we nyuma yo kureba imikorere ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger