AmakuruUrukundo

Uwari umukunzi wa Davis D yagaragaje umugabo we w’ahazaza

Queen Lydia wemereye itangazamakuru ko akundana n’umuhanzi Davis D wamenyekanye mu ndirimbo ‘Biryogo’, yamaze kugaragaza undi yamusimbbuje ndetse akaba yatangaje ko ari umugabo we wahazaza.

Muri Gicurasi 2018, ni bwo Davis D batangaje ko urukundo rwabo rumaze imyaka 2, icyo gihe ubwo bari bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabere i Gicumbi tariki ya 14 Gicurasi, aba bombi bemereye itangazamakuru ko bakundana, umukobwa yavuze ko bakundana urukundo rufite intego ndetse ko banateganya gukora ubukwe ariko birinda kuvuga umunsi nyir’izina.

Queen Lydia yatunguranye yerekana ifoto y’umukunzi we mushya mu gihe abantu bari baziko akundana n’uyu muhanzi nkuko bombi bari babitangaje.

Uyu mukobwa yafashe ifoto y’umusore utari Davis D maze yandikaho amagambo agira ati:” Umugabo wanjye w’ahazaza, nanjye ndagukunda cyane.” maze abishyira kuri status ye.

Davis D yamenyekanye hano mu Rwanda kubera indirimbo yagiye akora zitandukanye ndetse abantu benshi bakazikunda nk’iyitwa Irekure, Sweet Love, Henessy yakoranye na Bull Dogg ndetse ngo amagambo aririmbamo ni uyu mukobwa yabwiraga, Biryogo n’izindi.

Davis D n’uwahoze ari umukunzi we
Ubutumwa Queen Lydia yashyize hanze (Ifoto: Inyarwanda)

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger