AmakuruImyidagaduro

Ntekereza ko ndi mwiza, Asinah avuga ku cyo acuruza hagati y’uburanga bwe n’impano ye

Asinah Erra umwe mu banzikazi bari kuzamuka cyane mu ruhando rwa muziki mu Rwanda, benshi bavuga ko bamumenye cyane akundana na Riderman mu myaka yashize gusa uyu muhanzikazi avuga ko Riderman nta ruhare yagize mu kuzamura iri zina rya Asinah mu matwi y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda. Ndetse anavuga ko uburanga bwe bufite aho buhuriye n’izamuka rye kuko ngo uko umutegarugori agaragara byacuruza kurushya impano afite.

5 ku ijana (5%) byonyine ngo ni rwo ruhare Riderman yagize mu kumenyekanisha izina rya Asinah mu ruganda rw’imidagaduro hano mu Rwanda.

“Ntabwo ari ukwiyemera , ntabwiyemezi mbifitemo , mbere yuko njya mu rukundo na Riderman izina ryanjye ‘Asinah’ ryari rizwi nk’umubyinnyi , ni ukuvuga ngo izina ryanjye ntabwo ryazamuwe na Riderman , uruhare rurahari yabigizemo  kandi ndabimushimira  gusa ku ijana bingana na 5%.”

“Izina ryanjye ryari rihari kuko yarisanzeho we njye nta n’ubwo narimuzi njye mpura na Riderman ntabwo ari ibanga ntabwo narimuzi”

Uyu muhanzikazi avuga ko usibye gukundana na Riderman yari asanzwe azwi cyane nk’umubyinnyi kandi ko abantu benshi bari bamuzi cyane.

Nyuma yo gutandukana na Riderman uyu mukobwa yongeye kumvikana mu itangazamakuru ari umuhanzi ndetse kuri ubu avuga ko yamaze kubona (Manager) ureberera inyungu n’ibikorwa bye bya muzika ngo akesha kuba agaragara neza.

Uyu mujyanama (Manager) Asinah afite kuri ubu ngo ajya guhitamo Asinah ngo hari ibyo yarebeyeho  “Tutagiye mu bintu byose yagendeyeho , yari akaneye umustar , ugaragara gutya mbese agendeye kuko ateye  gutya meze mbese  ni cyo yanshakiye .”

Asinah akomeza avuga ko muri iki gihe impano idacuruza cyane kurusha uko umuntu agaragara , ni ukuvuga uko umukobwa cyangwa umutegarugori agaragara bishobora kuba byacuruza cyane kurusha impano iri mu muntu.

Uyu muhanzikazi abajijwe icyo acuruza hagati y’ibyo byombi (impano , uko agaragara) yasubije agira ati:

“Impano ya mbere mfite ni ukuba ndi umuhanzi kandi ndirimba , indi mbona nshuruza kandi ntekereza ko yambonyemo, Ndatekereza ndi mwiza (I think am beautiful) , none se si benshi ndusha izina kandi baririmba neza kundusha , ntabwo ari ibanga. “

Mbere y’uko Asinah yinjira mu muziki abantu bamwe bari bamuzi nka Asinah ukundana na Riderman
Asinah Erra nyuma yo gutandukana na Riderman yinjira mu muziki nk’umuririmbyi yazanye imyambarire indasanzwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger