AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo muri Sudan yasanzwe mu buvumo yarumishijwe n’inzara(Amafoto)

Colonel Ibrahim Chamsadine wari umaze kuba amateka mu muryango we no mubatuye Sudani bitewe n’amakuru yigeze kumutangazwaho abikwa ko yitabye Imana, yasanzwe mu uvumo yarumye kuburyo bubabaje bitewe n’inzara.

Amakuru yemeza ko uyu mugabo wabaye inararibonye mu gisirikare cya Sudan,yari amaze imyaka 24 Abaturage ba Sudan bazi ko yapfuye azize impanuka y’indege nk’uko leta ya Omal Al Bashir yari yarabitangaje.

Uyu musirikare ukomeye yatawe muri yombi na Leta ya Omal Al Bashir mu mwaka wa 1995, nyuma yaho taliki ya 11 Kamena 2008, hasohoka itangazo rimenyesha ingabo n’abaturage ko uyu mugabo yaguye mu mpanuka y’indege.

Ubusanzwe Colonel Ibrahim Chamsadine yatawe muri yombi, nyuma y’uko yakunze kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Omal Al Bashir, bwagaragaragamo igitugu gikabije ndetse n’iyicarubozo kubatavuga rumwe nabwo nk’uko yagiye abikomozaho kenshi.

Ibi byatumye atangira gukurikirwa isata burenge aho agiye hose ndetse n’icyo akoze kugeza atawe muri yombi.

Bimwe mu binyamakuru birimo Koaci,na coupsfrancais  bivugako ,Colonel Ibrahim Chamsadine,yasanzwe mu buvumo yarishwe n’inzara kuburyo bubabaje.

Umuryango wa Colonel Ibrahim Chamsadine wari waramaze kwibagirwa ko abaho.

Amakuru akomeza ashimangira ko abasirikare bagiye mu buvumo bwari mu musigiti ukomeye uherereye mu mujyi w’i Khartoum, basangamo uyu  Colonel Ibrahim yarumye kuburyo bukomeye kubera inzara.

Havugwa  ko nyuma y’uko uyu mugabo aburiye ibyo kurya mu buvumo,bisa naho yiriraga ibitanda n’umucanga n’udukoko tuguruka muri ubwo buvumo.

Perezida Omal Al Bashir utaravugaga rumwe na Colonel Ibrahim Chamsadine kugeza naho amutaye muri yombi ndetse akajugunwa mu buvumo nk’uko byagaragariye rubanda ko amakuru yabitse urupfurwe ari ibinyoma, nawe aherutse gutabwa muri yombi n’ingabo z’igihugu.

Itabwa muri yombi rya Bashir ryakomotse kukutishimirwa n’abaturage ba Sudan,bamaze igihe kirekire bigaragambya bifuza ko yegura ku butegetsi nyuma yo kumushinja kudakemura ibibazo by’ubukene byugarije iki gihugu harimo no kwiyongera kw’igiciro cy’umugati.

Omal Al Bashir akurikiranweho ibyaha birimo ibyibasira inyoko muntu, guteza umutekano muke no kwigwizaho imitungo y’igihugu mu buryo budasobanutse bivugwa ko yari imbata ya ruswa.

Mu kababaro kenshi k’ababonye amafoto ya Colonel Ibrahim Chamsadine bavumye ubutegetsi bwa Omal Al Bashir bavuga ko bwari ubwo gukendeza icyizere cya rubanda aho kuba igisubizo cy’ibibazo byugarije igihugu.

Colonel Ibrahim Chamsadine yasanzwe mu buvumo yarishwe n’inzara
Twitter
WhatsApp
FbMessenger