Amakuru ashushye

Umwiherero: Ntabwo muva hano mutansubije-Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ibisobanuro by’impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakigaragara umwanda n’abana bagwingiye kimwe n’abataye amashuri; ababwira ko ari ibintu bimaze imyaka 15 biganirwaho ariko byaburiwe umuti.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018 ubwo yatangizaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi, umwanya yagaragaje nk’igihe cyo kwisuzuma ngo ibyo bakora bijyane n‘ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage babategerejeho.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abayobozi bakuru b’igihugu barangwa no kudakorana, kujya impaka z’icyatuma ibibazo runaka bidakemuka kandi nta mpamvu yihariye yatuma ibyo bidakorwa. Yababajije impamvu nta mikoranire ibaranga, niba se ari uko hari abakorana n’abo batishimira.

Yanavuze kandi ku kibazo cy’abayobozi bamara igihe kinini mu biro aho kugira ngo bajye mu baturage barebe ibibazo bihari, n’abandi bajyayo ariko umutima wabo ukaba usa n’uwasigaye mu biro.

Ati “Hari abajyayo ariko ngira ngo amaso yabo bayasiga mu biro ntibabone ibikwiye kuboneka ngo babikosore, kujyayo mvuga si ukuba uri hariya ahubwo ugomba kuba uriyo no mu bitekerezo, ugomba kuba uriyo ufite icyagutwayeyo, ufite icyo wumva, ushobora gukora icyiza ukagitandukanya n’ikibi, ntabwo ari ukujyayo gusa.”

Yakomeje agira ati “Uzi ikibazo turwana nacyo cy’imirire mibi y’abana bacu bato, imyaka itatu ya mbere iyo bayitakaje […] hari ibitagaruka. Iyo wabitakaje icyo gihe n’iyo wagira gute hari ibitagaruka. Ibyo tubivuze igihe kinini, kuki mu mirire twajya mu ba nyuma? Ni ukubera iki?”

Yanabajije impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakirangwa umwanda, ahandi ukagasanga abana ku mihanda batagiye mu ishuri mu gihe leta yashyizeho uburyo buri mwana wese agomba kwiga.

Ati “Ubu muzavuga ngo habuze amafaranga, habuze ibyo kurya? Habuze kubyumva kugira ngo mumenye ko iki ari ikibazo? Habuze iki? Habuze kubiganira se ntabwo bivugwa buri munsi? Habuze iki?”

“Abana usanga ku muhanda, ku nzira, umwanda… iki tukivuze inshuro zingahe? Meya b’uturere mwicaye he? Ibyo mvuga murabibona ntimubibona? Namwe mujyayo ariko ntimubona? Murabibona ntimubibona? Birahari kubera iki? Muraza kunyihanganira narambiwe amagambo, ndashaka ko tuganira, mumbwire ikibazo ni iki?”

Perezida Kagame yahise ava aho yavugiraga ijambo, ajya mu bayobozi abaza ab’uturere impamvu ibi bibazo bidakemuka; ashimangira ko bigomba kubonerwa umuti byanze bikunze. Ati “ Ntabwo mujya kureba abo muyobora ntimuzi uko babayeho? […] Twebwe turava hano ariko mwe ntabwo muhava mutansubije.”

Abayobozi b’uturere bahawe ijambo, hafi ya bose bitsa ku kwemera ko hari uburangare bwabayeho bwo kutajya mu baturage bagaherera mu gukoresha inama gusa bazi ko aribyo bitanga umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko bagiye kuva mu biro bakegera abaturage, Perezida Kagame ahita amubaza ati “Ese ubundi muri ibyo biro mukoramo iki?”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu mu Rwanda abantu bakirwara amavunja mu gihe rushimirwa kuba mu bya mbere mu zindi nzego nk’umutekano.

Ati “U Rwanda basigaye bavuga mu bintu byinshi ko ari urwa mbere, ubu murashaka ko bavuga ku kurwara amavunja? Murashaka kurwara amavunja?”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Eugène Muzuka, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gukora umwiherero bemeza ko iki kibazo cy’umwanda kibaza cyakemutse muri Gicurasi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabajijwe impamvu mu nzego z’ibanze harimo imikorere mibi asubiza ko ikibazo gikomeye ari imyumvire mu bayobozi no mu baturage ariko mu gihe abayobozi bahindutse babasha gufasha abaturage ibibazo bigakemuka.

Kaboneka yakomeje avuga ko hari aho agera akereka umuyobozi umwanda akamubwira ko atari yawubonye, hari n’abarwaye bwaki kandi bafite ibyo kurya.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshamana, yavuze ko icy’ibanze ari uko abantu bafata ibintu mu maboko yabo, bakagira n’uruhare mu kubikemura.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri Musoni James impamvu hakunze kugaragara ibibazo mu rwego ayobora, amusubiza ko ubu ari igihe cyo kuva mu magambo. Umukuru w’Igihugu yamubajije igihe bisaba kugira ngo abantu bave mu magambo kuko kuyaheramo bigira ingaruka ku buzima bamwe bagapfa abandi bakagwingira.

Musoni ati “Ikigaragara ni uko nk’uko mwabisobanuye bihagije, icyo umuntu abona ni uko iby’ibanze byose birahari ndetse na kera twahoraga dufite ikibazo cy’ubushobozi ariko n’uyu munsi hari ubuhari rwose abantu bagize imikorere myiza nta mpamvu y’uko tutakemura ibyo bibazo.”

Uyu Mwiherero wa 15 witabiriwe n’abayobozi barenga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi.

Umudamu wa Perezida Kagame, Jaennette Kagame  nawe ari muri uyu mwiherero

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille; uwa Sena, Makuza Bernard na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger