Amakuru

Umwarimu ariguhigishwa uruhindu ku cyaha cyo gusambanya umwana

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Nshimiyimana Theodore, akomeje guhigishwa uruhindu n’inzego zishinzwe umutekano zifatanije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko asambanije umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure yarangiza agahita aburirwa irengero.

Nkuko byatangajwe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rwavuze ko rukomeje gushakisha Theodore usanzwe ari umwarimu ku rwunge rw’amashuri abanza rwa Rubona urimo gushinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utari wakura.

Amakuru akomeza avuga ko aya mahano yo gusambanya uyu mwana bikozwe na Nshimiyimana Theodore, byabaye tariki ya 5 Kanama 2021, bikorerwa mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Rubona, Akagali ka Kabatsi mu Mudugudu wa Mitari.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rukaba rwasabye abantu bose ko hagize ubona uriya mugabo yakwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye yaba inzego za Polisi ndetse na RIB.

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu nkuko amategeko y’ u Rwanda abiteganya.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger