Urukundo

Umuzamu wa Rayon Sports akundana n’umukobwa wigeze kunenga Miss Iradukunda Liliane

Ndayisenga Kassim, umuzamu wa kabiri mu ikipe ya Rayon Sports ari mu rukundo n’umukobwa wigeze kunenga Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane avuga ko yambitswe ikamba akiri umwana bityo ko ntacyo azageza ku banyarwanda.

Icyo gihe yagize ati:”Yagize ati “ abamiss bo muri uyu mwaka rwose nabonye nta kigenda. Miss Rwanda 2018 ni umwana cyane sinzi ko hari icyo yamarira igihugu.” uyu mukobwa yanakomeje avuga ko nyampinga yiyumvamo ari Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015.

Kassim wabaye umuzamu wa Kabiri muri Rayon Sports nyuma yuko uwari uwa kabiri Mutuyimana Evariste yitabye Imana, ari mu rukundo n’umukobwa witwa Finah. Uyu mukobwa ni umufana ukomeye wa rayon Sports dore ko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakunze kujya kunywera mu kabare uyu mukobwa akoramo.

Kassim na Finah bakunze gushyira amafoto kuri Instagram bari kumwe cyangwa se umwe akagira atya akaba ashyizeho iy’undi ubundi akarenzaho amagambo meza akoreshwa n’abari mu rukundo.

Iyo Rayon yasohotse Finah aba uwa mbere mu kujya kwakira umukunzi

Bari mu munyenga w’urukundo
Iyo Kassim atakinnye baba bari kumwe kuri stade
Twitter
WhatsApp
FbMessenger