AmakuruImikino

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo yasezeye

Uwari Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo ashinzwe n’amakipe y’Igihugu, muri Minisiteri ya Siporo Bwana Rurangayire Guy yanditse asezera ku kazi ke.

Rurangayire Guy Didier yamaze kwandika ibaruwa asezera ku kazi ke, aho kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye asezera.

Amakuru ahari avuga ko  uyu mugabo mu kazi ke nta kibazo yari afite,  bivugwa ko yasezeye kubera impamvu ze bwite gusa kugeza ubu ntibizwi niba hari akandi kazi kazwi agiyemo.

Rurangayire Guy Didier yari asanzwe ari Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo akaba n’Umuyobozi ushinzwe amakipe y’igihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger