AmakuruIyobokamana

Umupasitoro yapfuye nyuma yo gushaka kugerageza gukuraho agahigo ka Yesu/Yezu Kristo

Umupasitori wo muri Afurika y’Epfo  witwa Alfred Ndlovu yapfuye  nyuma yo kumara iminsi 30  atarya atanywa  mu rwego rw kugerageza gukuraho agahigo ka Yesu/Yezu Kristu  wamaze iminsi n’amajoro 40 atarya atanywa.

Ibitangazamakuro byo muri Afurika y’Epfo bitangaza ko uyu mugabo w’imyaka 44 yavuye murugo iwe ku italiki ya 17 Gicurasi ajya mu gashyamba kari  hafi yo murugo  aho yari agiye gusenga nk’uko Yesu/Yezu yakiboze , intego yari afite ngo kwari ugukora ibyo Yesu yakoze cyangwa agakuraho ako gahigo ko kwiyiriza  iminsi mirongo ine atarya atanywa.

Alfred Ndlovu yapfuye amaze hafi ukwezi kose atarya atanywa  ndetse ntanuburwayi bwigeze bumugaragaraho . uyu mu Pasitoro Alfred  ajya gusenga yagiye wenyine kuko apfa nta muntu wigeze amenya ayo makuru , umurambo we wabonywe n’umuntu wari agiye muri iryo shyamba ahita ahamagara Polisi ngo ize iratabare.

Urupfurwe rwatunguye benshi cyane barimo n’abayoboke be bizeraga ko afite imbaraga z’amasengesho zikomeye cyane. Umwe munshutize zahafi yavuze ko Pastor Alfred yari umugabo mukuru witaga ku itorero rye ndetse agakunda gusenga cyane atitaye ku myaka ye , akizerera mu mbaraga z’amasengesho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger