AmakuruAmakuru ashushye

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi azira gusambanya abana bato

Umusore wiga muri Kaminuza y’ u Rwanda ufite imyaka 29 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri barimo barimo uw’imyaka 15 n’uw’imyaka 20.

Yatawe muri yombi taliki ya 30 Werurwe 2020 mu masaha y’umugoroba afatiwe mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba Akagari ka Cyarwa Umudugudu w’ Agasengasenge, ni hafi na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na polisi y’ u Rwanda ashyikirizwa Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB kugira ngo rumukorere idosiye.

Abakobwa uyu musore yafatanywe barimo uw’imyaka 15 wiga ku ishuri rya wisdom High school Musanze n’ uw’imyaka 20 wiga kuri GS Mucyo Karengera.

Umuvugizi wa RIB Marie Michael Umuhoza yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore avuga ko ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ngoma mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger