Amakuru

Nyabihu:Inkuba yakubise abagabo babiri bahita bapfa

Mu karere ka Nyabihu, mu kagari ka Basumba, umurenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu hasanzwe imirambo ibiri y’abagabo bapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bakubiswe n’inkuba.

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’akagari ka Basumba, Gashegu Justin yavuze ko imirambo yabonetse kuwa Mbere kandi ko bigaragara ko ari inkuba yabakubise kuko umwe muri abo bagabo ngo yari ari kuvugira kuri telefone .

Yagize ati: “Aba bagabo bari basanzwe baza kubaza ibiti hano bavuye Kabatwa. Kuwa Gatandatu baje ntibataha, ejo nibwo abagore babo baje kubashakisha nuko dusanga imirambo yabo mu kiraro iruhande rwaho bakoreraga.”

“Turakeka ko bakubiswe n’inkuba mu mvura yaguye kuri kuwa Gatandatu kuko yanatwitse mubazi zose z’amashanyarazi muri kariya gace.”

Uyu muyobozi avuga ko icyatumye imirambo y’abo bagabo iboneka itinze ari uko abaturage basabwe kuguma mu ngo birinda coronavirus.

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.

Mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo abaturage basabwa kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, Kwirinda kugama ahantu hari inzu za telefoni rusange cyangwa ku misozi hejuru kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba.

Hari kandi kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger