AmakuruUtuntu Nutundi

Umukecuru w’imyaka 100 y’amavuko aterura ibiro 150 (Amafoto)

Umukecuru w’imyaka 100 y’amavuko witwa Edith Murway-Traina niwe wahize abandi ku isi mu guterura ibyuma biremereye nk’uko Guiness World of Records iherutse kubyemeza.

Tariki 8, Kanama, 2021, nibwo Murway-Traina yujuje imyaka 100. Yigeze kuba umwarimukazi wa muzika no kubyina.

Yatangiye guterura afite imyaka 91 y’amavuko.

Murway-Traina avuga ko akiri muto yakundaga kujya mu nzu bakoreramo imyitozo ngororamubiri akitoza ariko bisanzwe.


Yabwiye ikinyamakuru Men’s Health ko yatangiye kwitoza guterura amaze kubibona ku bagore bamwe aza gutekereza kubigerageza.

Ati: ” Ubwo nabonaga abandi bagore baterura naratekereje nsanga nanjye nabikora. Naragerageje none narabishoboye.”
Ibyo akora byerekanye ko gushaka ari ugushobora.

Ikindi ni uko uriya mubyeyi yemeza ko atigeze anywa inzoga nyinshi akiri muto, akemeza ko biri mu byarinze imitsi ye n’imikaya kwangirika.

Uko yagendaga aterura niko yatsindiraga ibihembo ndetse ngo iwe ibikombe n’imidari byamubanye byinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger