AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Impinduka zidasanzwe i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo

Hagendewe ku bihe bidasanzwe Isi irimo ibi byatumye mu mwaka ushize wa 2020 kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) utizihijwe nk’uko bisanzwe, hakaba misa gusa ku bakirisitu bake cyane bari bateranye, muri uyu mwaka wa 2021 nabwo habayeho izindi mpinduka mu kwizihiza uyu munsi.

I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ni hamwe mu hari hasanzwe hahurira abantu benshi kuri uyu munsi wizihizwa na Kiliziya Gatolika ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka.

Kuri iyi nshuro abantu bake ni bo bemerewe guterana hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 , Kibeho ku butaka butagatifu mu myaka yashize wasangaga hahuriye abantu benshi babarirwa mu bihumbi bisaga 40 baturutse hirya no hino ku Isi.

Muri uyu mwaka hahuriye abantu bake cyane babarirwa muri 300 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kugira ngo abantu babashe gukomeza kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Yagize ati ” Ubundi uyu munsi mukuru wabaga ari umunsi ukomeye cyane hano mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho ariko kubera ko turimo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 birasaba ko umuntu uhaza ari uwiyandikishije ku buryo tutarenza umubare w’abantu tubasha kwakira kandi twubahirije amabwiriza yo kwirinda, bishingiye ku mibare isanzwe yakirwa kugira ngo tubashe kwirinda icyorezo.”

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, aganira n’itangazamakuru yavuze ko kuri ubu bishimira ko bari bwizihize Asomusiyo ariko bigakorwa mu buryo bwihariye.

Yasobanuye ko i Kibeho hateganyijwe misa enye zirimo imwe yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu n’izindi eshatu ziba kuri iki Cyumweru, buri imwe iritabirwa n’abantu batarenze 330.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose ni umugisha w’Imana, turashimira umubyeyi Bikira Mariya wabidufashijemo; uyu mwaka tuzahimbaza umunsi mukuru wa Asomusiyo. Uyu munsi twemerewe misa eshatu zirimo iba saa Mbili, saa Tanu na saa Munani.”

Yakomeje avuga ko abantu biyandikishije kugira ngo bazitabire izo misa ndetse umubare ntarengwa wuzuye.

Musenyeri Hakizimana Célestin yasobanuye ko buri misa izajya yitabirwa n’abantu bangana na 30% by’ubushobozi bwa Kiliziya bwo kwakira abantu.

Ati “Muri Kiliziya i Kibeho hasanzwe hajyamo abantu barenga igihumbi, ubwo hazajyamo 330.”

Abakirisitu benshi bashaka kujya i Kibeho basabwe kwihangana muri iki gihe cya COVID-19 kuko amabwiriza yashyizweho yo kuyikumira agomba kubahirizwa.

Mu butumwa bwe, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo COVID-19 abantu bakwiye kwirinda banarinda abandi.

Yavuze ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bijyana n’ukwemera kwa Kiliziya, asobanura ko ari ibintu bahagurukiye kandi bashishikariza abakirisitu bose.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ko mu bushishozi bwayo yemereye abantu kongera gusengera mu nsengero, by’umwihariko Abakirisitu Gatolika bakaba bazizihiza neza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo.

Yasabye abantu gusenga bashishikaye kugira ngo ‘Bikira Mariya atuvuganire ku Mana idukingire iki cyorezo’ kuko n’ubutabazi bw’Imana bukenewe kubera imbaraga n’umuvuduko gifite.

Ku batabyibuka neza Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku wa 1 Ugushyingo 1950.

Gusa muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

Mu myaka yashize abantu baturutse imihanda yose bateraniraga I Kibeho ku butaka butagatifu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger