Urukundo

Umuhungu wa Perezida w’Afurika y’Epfo yagiye gusaba umukobwa muri Uganda yitwaje inka 100 bamutera utwatsi-AMAFOTO

Tariki ya 19 Gicurasi 2018, umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo yagiye gusaba umukobwa w’uwahoze ari Minisitiri w’intebe muri Uganda akaba yarigeze no kwiyamamariza kuyobora iki gihugu maze akivuga ko yazanye inkwano y’inka 100 bamusubizako batamumuha atangira kwimyiza imoso.

Uyu muhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa witwa Andile Ramaphosa w’imyaka 36 yabengutse umukobwa witwa Bridget Birungi Rwakairu w’imyaka 37 usanzwe arererwa murugo rwo kwa Amama Mbabazi, yagiye gusaba avuga ko aratanga inkwano y’inka ijana maze Amama Mbabazi abima umugeni kuko yavuze ko ari ugutesha agaciro cyangwa se kwambura ubumuntu umugore nkuko Nairobinews yabyanditse.

Amama Mbabazi wari gutanga uyu mukobwa, yavuze ko umuntu atagereranywa n’inka ngo kuko atari inyamaswa bityo ngo inka ijana sizo zatuma atanga umukobwa we.

Yagize ati: “Ntabwo tubaha umukobwa wacu kuko aracyari uwacu, ntabwo tumugurisha kubera inka muje mwitwaje [..] ibyo mwaduha byose turabiha umuryango mushya nabo bazabibyazemo ibindi byinshi bateze imbere umuryango wabo. Ibi ni amateka y’ivangura kandi tugomba kutabyemera. Ahubwo twagakwiriye kuba twubakira uyu muryango mushya ugiye kuvuka, tukabafasha kwiyubaka mu rugendo bagiye gutangira.”

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze i Kampala muri Uganda aherekejwe n’umubyeyi we ndetse n’abandi bantu 11 bo mu muryango we, bakirwa mu rugo rwa Amama ruherereye mu gace ka Kololo aho bari bajyanywe no gusaba umugeni.

Minisitiri w’intebe muri Uganda Dr Ruhakana Rugunda wari uhagarariye umuryango wa Amama Mbabazi, yabwiye Mr Charles Mbire wari uhagarariye umuryango wo kwa Ramaphosa ko agomba guhindura imvugo yo kuvuga ko bagiye gukwa inka ijana ahubwo akavuga ko ari impano bagiye gutanga ngo kuko umukobwa wa Amama Mbabazi ataguranwa inka.

Yarateruye aravuga ati:” Ntabwo dushaka kumva ijambo inkwano muri uyu muhango, kuberako tutari kugurisha umukobwa wacu. Mushake irindi jambo mukoresha, wenda mukoreshe impano mwageneye ababyeyi.”

Iyi miryango yombi rero yahurije ku mpano y’inka eshanu n’ihene eshanu maze na Amama Mbabazi yemera gutanga umukobwa we. Inka zo zahawe uyu musore n’umugeni we ngo zizabafashe mu rugo rwabo.

Uyu musore wa Perezida Ramphosa yize muri kaminuza ya Hong Kong University of Science and Technology akaba yarigeze no gukora muri Standard Bank Group nkuko Africanews.com ibitangaza.

Naho uyu mukobwa we yavukiye I Kabale ajya kurererwa kwa Amama Mbabazi nyuma y’uko ababyeyi be bari bitabye imana mu 1983.Yarangirije Kaminuza mu Bushinwa muri kaminuza ya Beijing University of Science and Technology.

Imiryango yari yateranye
Baraganiriye birangira umugeni bamutanze
Abageni
Basoma ku gicuma

Twitter
WhatsApp
FbMessenger