AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Stromae mu bahatanira ibihembo bya NRJ Music Awards

Paul Van Haver [Stromae] nubwo amaze igihe atagaragara mu muziki cyane yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya NRJ Music Awards uyu mwaka , ibihembo bitegurwa na Radiyo mpuzamahanga yo mu Bufaransa yitwa NRJ Radio ikora ibiganiro byibanda ku muziki cyane.

Stromae w’imyaka 33  y’amavuko ari mu cyiciro cy’itsinda (Collabo) ryitwaye neza uyu mwaka mu bakoresha ururimi rw’igifaransa, ibi abikesha indirimbo “La Plui” yafatanyije n’umuraperi w’umufaransa Orelsan , uyu muraperi akaba yarifashishije Stromae ngo amuririmbire mu inyikirizo yayo, bikaba bitumye na yo iza muri ibi bihembo.

Muri ibi bihembo Dua Lipa na Kelvin Harris nibo bari imbere y’abandi mukugira imyanya myinshi mubahatanira ibi bihembo.

Ibi bihembo bizatangwa ku italiki ya 10 Ugushyingo 2018. NRJ Music Award ni ibihembo  bitangwa na Radiyo y’Abafaransa  yitwa NRJ aho ihemba abahanzi bitwaye neza  mu Bufaransa n’ahandi ku Isi mu ruganda rw’umuziki ku Isi hose.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2000 ku bufatanye na Televiziyo mpuzamahanga y’ Abafaransa TF1

Ushobora gutora umuhanzi ukunze unyuze aha NRJ Music Awards 

Stromae
Icyiciro Stromae arimo
Ibihembo bitangirwa mu gihugu cy Ubufaransa
Hagati aho abafana bakomeje gusaba Stromae  ko yabaha indi ndirimbo nshya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger