AmakuruAmakuru ashushye

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatanze imbuzi ku biza bikomeye bishobora kuba muri uku kwezi

Ishami rishinzwe iteganyagihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere riraburira Abanyarwanda ku biza bishobora kuba muri uku kwezi k’Ukwakira bitewe n’imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Iki kigo mu itangazo cyashyize ahagaragara, kivuga ko iyi mvura idasanzwe iteganyijwe kugwa kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 kugeza ku wa 31 Ukwakira. Iki kigo gikomeza kivuga ko iyi mvura iri ku kigero kiri hagati ya milimetero ya 20 na 30 ku munsi ishobora kuzatera imyuzure n’inkangu zikomeye.

Uturere dushobora kugerwaho n’ibiza bikomeye bizaterwa n’iyi mvura y’umudubi, ni udusanzwe tuzwiho kwibasirwa n’ibi biza, turimo uturere twa Musanze, Gicumbi, Gakenke na Burera two mu majyaruguru y’igihugu; Nyabihu, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke two mu Burengerazuba ndetse n’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru duherereye mu majyepfo y’igihugu.

Abanyarwanda barasabwa kwitwararika kandi bagakurikiza inama bazajya bahabwa n’abashinzwe kurwanya ibiza mu nzego zitandukanye. Abagize ikibazo kijyanye n’ibiza,barasabwa guhamagara ku murongo wa Terefoni utishyuzwa: 6080 bagahabwa ubufasha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger