Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzi Dominic Ashimwe yatangaje ikintu cyamubabaje kuva akiri muto kugeza na n’ubu

Umuhanzi Dominic ASHIMWE umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana avuga ko yababajwe n’umuntu yigeze kujya gukoreshaho indirimbo mu nzu izitunganya maze ntayimuhe cyangwa ngo amuhakanire agakomeza amubeshya kugeza ubwo arambirwa akajya kongera kuyikoreshereza ahandi kandi yari yaramwishyuye.

Dominic mu magambo ye yagize ati:”hari umuntu wampemukiye kugeza na n’ubu sinjya mbyibagirwa kuko urumva nagiye gukoresha indirimbo mu nzu izitunganya (studio) turayikora irarangira ariko ntiyayimpa nkomeza gutegereza ndarambirwa binsaba gufata icyemezo nkigira kuyikoresha ahandi”.

Dominic yakomeje avuga ko ikibazo yasanze ari ukubura ubunyangamugayo aho yagize ati:”kuba yaranyimye indirimbo yange kandi yararangije kuyikora ni ukubura ubunyangamugayo kuko nari namwishyuye amafaranga  yose ntiyigeze ampakanira cyangwa ngo ansabe andi mafaranga ahubwo yakomeje kunderega gusa”.

Yasoje avuga ko ubundi mu buzima bwe akunda kwihangana ariko na none agahamya ko iyo yihanganye bikananirana afata umwanzuro wo kuzinukwa ikintu ahamya ko ari nacyo cyamuteye gufata umwanzuro wo kumureka akajya kuyikorera ahandi.

Uyu muhanzi Dominic akaba yavuze ko burya mu buzima bw’umuntu hari igihe haburamo ubunyangamugayo n’ubunyamwuga kandi ngo iyo ibyo byose bibuze umuntu ahinduka ikibazo.

Uyu muhanzi uhamya ko ibi byamubereye igikomere kimushengura buri gihe avuga ibi nyuma y’uko abakora mu nzu zitunganya umuziki bakunze kugarukwaho nk’abafite ishusho y’imyitwarire idahwitse aho bavugwaho gutinza indirimbo z’abahanzi, kudaha agaciro abahanzi bakizamuka hakaba hari n’abagiye bavugwaho gusaba ruswa y’igitsina cyane nko ku bakobwa bashaka kwinjira mu ruhando rwo kuririmba.

Ntitwakwirengagiza kandi bamwe mu bahanzikazi bavuye mu muziki burundu aho twavuga nk’umuhanzikazi UWINEZA Josiane wamenyekanye nka Miss Jojo wasezeye mu muziki burundu akaba yaravuze ko impamvu yamuteye kuzinukwa ari iyi myitwarire idahwitse y’abatunganya indirimbo.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger